Mwiseneza Josiane ukomeje kugenda yigarurira imitima y’abakurikirana Miss Rwanda 2019 hirya ni hino ku isi yatangajeko abamushinja gukoresha amarozi bamubeshyera, ko ahubwo uwo wenda bo basanzwe bayakoresha.
Umunyamakuru :”Ariko ngo irubengera mukoresha imbaraga zidasanzwe?”
Josiane: “Izihe?”
Umunyamakuru: “Amarozi?”
Josiane: “Egoko Mana yanjye! Mu izina rya Yesu”
Umunyamakuru: “Hari abantu bavuga ukuntu ugera mu mugi imodoka zigahagarara imihanda igafungwa abantu bagata akazi….. wenda tuvuge n’urugero muri amerika bagira ibintu bita illuminati kandi koko ugasanga nibyo, noneho no mu Rwanda twagiye twumva abahanzi n’abakinnyi bakoresha amarozi bakamenyekana cyane, none nawe bari kuvuga ngo Josiane amarozi.”
Josiane: “Ngaho mpa urugero rw’abanyahanzi bakoresheje amarozi”
Umunyamakuru: “bavuze ba King James bavuga ba Eminem ba Akon nabandi benshi cyane”
Josiane: “Ubwongubwo King James ni King James, nabongabo bavuga amarozi kugirango batere imbere bo koresha amarozi, njye ntago nkoresha marozi. Niba umuntu ari umujura yumvako icyo mugenzi we yabonye nawe yakibye. Rero nabo niba ari abarozi ubwo bumvako nanjye nakoresheje amarozi.“