Hari amafunguro amwe namwe agira ingaruka nyinshi ku ntanga ngabo ku buryo atabaye maso, ashobora kwisanga zarangiritse atabizi.
Uretse ibyo yariye kandi , umugabo hari byinshi aba asabwa kwigengesera gukora , yanabikora , akabikora mu buryo runaka butarangiza umubiri we bikaba byagera no ku ntanga ze nk’uko tugiye kubirebera hamwe.
Ese ni ayahe mafunguro abagabo baba basabwa kwitondera ku bw’intanga zabo?
Buri mugabo agirwa inama yo kugendera kure amafunguro yose arimo inyama nyinshi zabanje kunyuzwa mu byumva cyangwa gutegurwa mu buryo budasanzwe.Muri izi nyama bavugamo ; bacon, sausages na Hot dogs n’ubundi bwoko bw’inyama.
Ikindi kandi abagabo bari bakwiye kugabanya amafunguro arimo ‘ibikomoka kuri soya cyane’(Soy Products).
Ikinyamakuru Fleekloaded, dukesha iyi nkuru kigaragaza ko ibi iyo ubiriye buri munsi , bigira ingaruka ku ngano y’intanga zawe, ndetse n’ubudahangarwa bwazo.
Buri mugabo abuzwa kurya amafunguro yose aho ava akagera yanyujijwe mu byuma bitegura ibiryo, banabikoresha bakirinda kubihorera mu rwego rwo kurinda intanga zabo.
Ubuzima bw’umugabo iyo bugeze ku ntanga, asabwa kugira amakenga cyane , na cyane ko ariwe ugira uruhare mu kororoka k’umuryango we afatanyije n’umugore we.