in

Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports agiye kugura indi kipe nyuma yo kunanizwa nabanyiri Kiyovu Sports

Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal umaze imyaka igera kuri 2 ayobora ikipe ya Kiyovu Sport agiye kugura ikipe yindi nyuma yo kunanizwa nabanyiri Kiyovu Sport.

Hashize amezi agera kuri 2, Mvukiyehe Juvenal yandikiye ibaruwa abayobozi bakuru b’ikipe ya Kiyovu Sport abasezera nyuma yo kubasaba ko bamwemerera kuyobora iyi kipe uko abishaka bakabyanga.

Nyuma yaho inama yarateranye muri Kiyovu Sport bemeza ko uyu mugabo atagomba kugenda ahubwo aguma muri iyi kipe agakomeza kubafasha mu buryo bw’amafaranga cyane ko agaciro yari amaze kiyigezaho ntawundi muntu urebye wemera kwishyira kunshingano zo gukomeza kuyifasha, gusa ntabwo ibyo yashakaga babimwerera.

Mvukiyehe Juvenal umaze kubona ko mu ikipe ya Kiyovu Sports hari abantu benshi batumva ukuntu ashaka gukoramo, yahise yerekeza mu cyiciro cya kabiri aho bivugwa ko agiye kugurayo ikipe akayishoramo arenga Milliyari y’amafaranga y’u Rwanda ikaba iye aho gukomeza ku rwana intambara muri Kiyovu Sports.

Mvukiyehe Juvenal amakuru akomeza kugenda azamuka avuga ko kuri uyu wa kane ararekura Kiyovu Sport burundu nubwo bamwe bavuga ko agiye i burayi kwirira iminsi mikuru ariko ashobora kutazagaruka kuyobora iyi kipe, ibyo yabasabye nibakomeza kwinangira ntibabyemere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

KNC yatangaje amagambo ashotora Rayon Sports ikiri mu gahinda ko gutsindwa na APR FC mbere yuko Gasogi United ihura niyi Rayon Sports

Reba impamvu itangaje ituma bamwe bemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina bivura ibishishi