in

Musore, reba uko wasoma umukobwa akumva ari mu ijuru rito

Hari uburyo abakundana berekanamo urukundo rwabo by’umwihariko binyuze mu bikorwa bagenda berekana.Muri byo harimo no gusomana.

Tugiye kureba uburyo umukobwa wese aba yifuza ko umukunzi we yamusomamo akaba yakumva ari mu birere cyangwa akumva ari nko mu ijuru rito.

1.Kumusoma murimo gutongana

Murimo gutongana ku bintu bitagenze neza,cyane cyane yanakurakariye.Hano uzamwegera umufate ibiganza bye ashobora kuguhunga akeka ko ushaka kumugirira nabi.Mwiyereze maze umusome ,uburakari bw3 buzahita bushira yumve anezerewe.

2.Kumusoma umuturutse inyuma

Mwegere umuturutse inyuma mu gihe atatekerezaga ko uhari ,wamusoma ku ijosi cyangwa ku itama mu gihe atarahindukira ngo akubone neza. Abakobwa benshi bakunda ko umuntu abasoma abatunguye.

3.Ķumusoma umwegetse ku rukuta

Burya abakobwa bakunda gutera akabariro iyo harimo akantu k’akagufu.No gusomana ni uko bimeze. Muterure umwegereze urukuta nimbaraga nyinshi maze musomane byimbitse.

4.Kumusoma imvura itangiye kugwa

Aho gutwikira umukobwa imvura itangiye kugwa zamura umutwe we, umurebe mu maso maze umusome byimbitse .Gerageza kumutsa imisatsi ye ukoresheje ikiganza cyawe kimwe ikindi kimufashe mu mayunguyungu.Buri mukobwa ibi ahora abirota mu buzima bwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Vestina na Dorcas bakomeje gukora amateka mu muziki Nyarwanda

Yanzovu ubanza itangiye kunanirwa, ikipe ya Arsenal iri joro irongeye itakaza umukino