in

Musore nubona ibi ku mukunzi wawe, mukatire hakiri kare

mpamvu ifatika. Hari uwo uzumva avuga ngo ndabirambiwe, undi ngo ntabyishimiye agahora muri urwo. Uwo uzamenye ko no mu rugo ari uko azaba ameze nyamara muzaba mukeneye ko mushyira hamwe mugafata ibyemezo bitajejenjetse kugira ngo mugire aho mugera.

2.Umukobwa cyangwa umugore ugira ishyari no gufuha bikabije

Hari ubwo umukobwa mukundana agufuhira cyane ukagira ngo ni ukugukunda cyane ariko uzitonde urebe niba bivanze n’ishyari bizaba ari ikibazo. Ugasanga inshuti yawe cyangwa umuvandimwe aragusuye ukabona ko atabyishimiye ndetse ukabona ko atanifuza ko mumuzimanira. Ni uburenganzira bw’umuntu gufuha cyangwa kugira ishyari ariko iyo bikabije biba ari ikibazo gishobora no gutuma urifite atabasha kubaka ngo bireme.

3.mutumva kimwe ibyo gutera akabariro n’urubyaro

Hari umugore uzumva avuga ngo umugabo ntiyaza ngo ambwire ngo dutere akabariro ntabishaka, wamwereka abana wifuza ko muzabyara ukumva ntashaka ko muhuza ikiganiro, bizaba binagoranye ko mwabana neza. Muzahora mushyamiranye mupfa akenshi kudahuza ibitekerezo ku bintu runaka.

4.Umugore udakunda inshuti zawe

Hari umugore uzabwira ngo musohokane yabona ko muri kumwe n’inshuti zawe akabyanga kuko hari zimwe muri zo atiyumvamo. Burya ngo inshuti mubanye uba ufite impamvu wazihisemo kandi aba yarasanze muziranye. Igihe rero ashaka kuzigucaho biba bigoye ko muzahuza no mu buzima busanzwe.

5.Ugerageza kuguhindura

Umugore utishimira uko umeze, isura yawe, amateka yawe, imirire yawe n’indi myitwarire yawe idasanzwe ibangamiye abandi mugendana ugasanga arashaka ko uhinduka uko we ashaka, ntimuba muzabana byoroshye. Umugore ukubonyeho agakosa akwiye kukubwira mu kinyabupfura aharanira ko umugabo we atagaragara nabi ariko nabwo ntabikore nkubwira akana gato.

6.Utubaha ababyeyi

Nuba utereta umugore cyangwa umukobwa ngo muzabane ugasanga ntiyubaha ababyeyi be, mbese ntakozwa igitsure cy’ababyeyi be burya nawe ni ko aba azagufata. Niba witeguye kubyihanganira uzakomeze urugendo.

7.Ashaka ko ibintu bikorwa mu buryo bwe

Umukobwa w’intagondwa uhora udashaka ko musangira ibitekerezo akumva ko byose bikorwa uko abishaka, uba ugomba kwitondera gufata umwanzuro wo kubana nawe ubuzima bwose usigaje.

8.Ureba inyungu z’ibintu

Umukobwa uzagukunda kubera ibyo umuha, burya urukundo rwe rugenda rugabanuka uko nabyo bigabanuka rukaniyongera igihe byiyongera. Nubona ari uko agukunda uzamenye ko no mu rugo rwanyu ari ko azagukunda. Ubwo rero uzibaze igihe bizaba byashize uko muzarebana.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ukuri ku rukundo rwavuzwe hagati y’umunyamakuru Clarisse Uwimana na Jean Luc bakorana kuri Radio (video)

“nihanganishije Real …, Nzaba ndi umufana wayo mukuru kuri final..” .amagambo yafashe nko kwishongora kwa Mbappé.