in

Musore niba ushaka ko abakobwa bakurarikira, kora ibi bintu bakwirukeho

Dore ibintu byagufasha kuba mwiza, kugaragara neza imbere y’abakobwa no kurushaho kubakurura bakagukunda ndetse bakakwiyumvamo.

_Kora ibishoboka byose wambare imyenda ifite isuku hamwe n’inkweto, wirinde ko kumyambaro yawe hatagaragara ikizinga, icyondo cyangwa ivumbi. Ushake uburyo wahumura neza nta cyuya.

_Niba ufite ubwanwa jya wibuka kubwogosha buri gihe no kubugirira isuku. Wirinde ko hazamo ibiheri. Wibuke kandi no kogosha umusatsi wawe neza, ibi bizatuma ugaragara nk’umuntu ugira kandi ukunda isuku.

_Jya wita ku ruhu rwawe cyane cyane urwo mumaso. Wibuke koga mumaso buri uko ubonye akanya, nibinashoboka wogemo n’amazi ashyushye unisige amavuta. Ibi bizatuma uruhu rwawe rworoha cyane kandi ugire mu maso heza nk’ah’agahinja umubiri wawe uhorane itoto.

_Ibuka guca inzara zawe buri gihe zaba izo ku ntoki n’izo ku mano. Kandi wibuke koza amenyo yawe no koza mukanwa, wirinde bimwe bakunze kwita “IFUKE” ahariho hose.

Ibi bizagufasha kubahwa ndetse abakobwa benshi bakubone nk’umuntu wiha agaciro kandi ugira isuku bitume bakwiyumvamo, cyane ko burya n’umwe uba ufite ku mufuka nyamara atiyitaho hari amanota bimwambura.Ibi bizagufasha kubahwa ndetse abakobwa benshi bakubone nk’umuntu wiha agaciro kandi ugira isuku bitume bakwiyumvamo, cyane ko burya n’umwe uba ufite ku mufuka nyamara atiyitaho hari amanota bimwambura.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yiganye umecyeba w’ibihe byose

Umukinnyi ngenderwaho mushya muri Rayon Sports byavugwaga ko afite imvune ikomeye nawe yitezweho byinshi uyu munsi