in

Rayon Sports yiganye umecyeba w’ibihe byose

Uyu munsi ubwo ikipe ya Rayon Sports iraba yakiriye Ikipe ya Rwamagana City abana bari munsi y’imyaka 12 bashyizwe igorora.

Iyi kipe ibi yabitangaje mu gitondo cy’uyu munsi ivuga ko abana bari munsi y’imyaka 12 bemerewe kwinjirira ubuntu bakaza bakirebera umukino ntakibazo bafite.

Ibi Rayon Sports yabikoze nyuma y’ikipe ya Kiyovu Sport isanzwe ibikora ikemerera abana bakiri bato kureba imikino yayo baba bakiriye kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Uyu mukino uteganyijwe uyu munsi ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Rayon Sports ikomeje kwishimirwa n’abenshi bitewe nuko igenda ikora ibintu byiza Kandi bikenewe mu mupira w’amaguru wa hano mu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru meza kuri Miss Kalimpinya Queen

Musore niba ushaka ko abakobwa bakurarikira, kora ibi bintu bakwirukeho