in

NdabikunzeNdabikunze

Musore/mugabo :uyu mukobwa ufite iyi myitwarire ni wowe yaremewe ntumwiteshe.

Muri iyi nkuru, nta yandi mananiza, uraza gusobanukirwa neza ukuntu umugore wawe ari wowe yaremewe bitewe n’imyitwarire ye kuri wowe.

Yizera ko uri umunyembaraga ibihe byose:

Ashyira hejuru kandi akaguha icyubahiro cyinshi, ahora agutera inkunga yo kwihatira kugera ku ntego zawe. Niba ari ko biri, ni uko akwizera kandi icyo ni igihamya gikomeye cy’urukundo agukunda.

Araguhangayikira cyane:

Iyo mutari kumwe usanga ahangayikishijwe no kumenya niba umeze neza, niba ufite umugore nk’uyu, warahiriwe.

Yishimira kugutega amatwi:

Niba umugore wawe ashishikajwe n’ibyo uvuga akaba yifuza guhora yumva uvuga ibyiyumvo byawe n’ibitekerezo byawe ndetse akagusubiza iyo bibaye ngombwa ntaguce mu ijambo, waratomboye, uwo mugore ni wowe yaremewe ntazagucike.

Ahora yiteguye kukwitaba igihe cyose umukeneye:

Byaba ari ukuganira cyangwa se igihe habaye ikibazo runaka aba yiteguye kukuba hafi, azi ko urukundo ari ugukorera hamwe kandi igihe wamuhamagarira cyose kuri telephone aba yiteguye.

Ni inyangamugayo:

N’igihe uri mu buribwe bukabije, umukunzi wawe ahora avuga icyo atekereza arashaka gutuma ukura ku ngingo zose, arakwubaha cyane kandi ntakunda kugushukashuka nubwo rimwe na rimwe biba byiza ahubwo akubwiza ukuri nk’uko kuri.

Arakwizera:

Ntabwo ari inyangamugayo gusa, ahubwo atekereza ko ari ko nawe uri ntiyifuza kukubaza byinshi kuko akwizeye kandi yizera ubunyangamugayo bwawe, niba ufite umugore umeze gutya wahiriwe n’urushako.

Ntajya ashaka kwihindura uko atari:

Anezezwa n’uko ari kandi ntashidukira ibyo abonye byose, iyo umuhaye yakira icyo.

Yubaha inshuti zawe:

Mu gihe cy’ubutumire, umukunzi wawe ashaka gushimisha inshuti zawe, aba yishimye, amwenyura kuko akubaha kandi azi icyo abo bantu bakumariye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo Umufasha wa Nkusi Arthur yamubwiye ubwo yasezeraga kuri Radio yakoreragaho

IFOTO Y’UMUNSI : Umunyamakurukazi sandrine isheja yafashwe n’ikiniga ubwo yasezeraga kuri mugenzi we Arthur