in

Musanze FC yahaye abafana bayo noheli n’ubunani!

Musanze FC yahaye Noheli n’ubunani abafana bayo.
Mu rwego rwo kwifuriza abafana bayo impera z’umwaka nziza by’umwihariko umunsi mukuru wa Noheli, Musanze FC yamenyesheje abafana bayo ko kwinjira ku mukino uzabahuza na Police FC kuya 21 Ukuboza 2022,ari ubuntu. Ni mu butumwa Musanze FC yanyujije kuri Twitter ishimira abafana bayo uburyo bayibaye hafi muri 2022 inasoza ibamenyesha ko bemerewe kuzaza kwihera ijisho umukino uzayihuza na Police ko kandi kwinjira ari ubuntu.

Ubutumwa Musanze FC yanyujije kuri Twitter ibwira abafana kuzaza kwirebera umukino

Musanze yaherukaga kunganya na Bugesera ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 14 wa Championa, ubu Musanze ku rutonde rw’agateganyo iri ku mwanya wa 7 n’amanota 21.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo: Mu nkweto ndende, igitambaro mu mutwe ndetse na makiyaje nyinshi Eric Semuhungu yamansuye karahava

Uretse gutsindira igikombe cy’isi n’imitima y’abantu, Messi yatsindiye urubuga rwa Instagram