in

Mukura igiye kongera kwishyura andi mafaranga y’agaherere

Bimwe mu byo FIFA yategetse Mukura Victor sport kwishyura rutahizamu William opoku mensah harimo,

Kumwishyura million imwe n’ibihumbi magana ane(1, 400,000) by’amafaranga y’u Rwanda batamwishyuye ya mezi abiri. FIFA kandi Yongeye guhanisha Mukura kwishyura uyu rutahizamu miriyoni 9 n’ibihumbi ijana, kubera guhagarika amasezerano y’uyu mukinnyi nta mpamvu zihari. Mukura kandi irasabwa kwishyura uyu rutahizamu ibihumbi 800 yatanze kuri Visa.

FIFA kandi yahaye Mukura iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura uyu rutahizamu w’umunya Ghana William Opoku Mensah wayireze akayitsinda, igihe cyose mukura yananirwa kubahiriza igihe yahawe cyo kuba yamaze kwishyura Opoku, izahagarikwa kugura abakinnyi baba ab’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Umunye Ghana William Opoku Mensah yageze mu Rwanda mu kwezi kwa Kane ku mwaka ushize wa 2021 aho yari yasinyiye mukura amasezerano y’imyaka ibiri, gusa ntiyayisoje kubera ko nyuma yumwaka umwe gusa yahise yirukanwa n’ikipe ya Mukura imushinja kugira imyitwarire mibi.

Muri rusange mukura irasabwa kwishyura uyu mukinnyi asaga miliyoni 11 n’ibihumbi magana atatu yamafaranga y’u Rwanda (11.3 RWF). Ibi kandi bikaba bije nyuma y’iminsi mike cyane bikurikira andi mafaranga asaga miliyoni 46 Mukura yishyuye umutoza nawe birikanye mu buryo nkubu budakurikije amategeko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Haringingo yakuye imitima abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kuvuga imbogamizi zikomeje kumuzonga

Umukinnyi wakiniye amakipe arimo APR FC na Rayon Sports yakoze ubukwe