Abakundana bajya bagira umwanya wo gusohokana bakajya gusangira, ariko hari ibintu by’ingenzi umukobwa agomba kuzirikana akabyirinda kuko ari amakosa akomeye kuyakora ari ku meza hamwe n’umukunzi basohokanye cyane cyane iyo ari bwo mugitangira gusohokana.
Mukobwa, n’usohokana n’umukunzi wawe mugiye gusangira uzirinde ibi bikurikira:
1.Kwitondera gutanga komande ihenze
Si byiza ko umukobwa asaba ibyo kurya cyangwa kunywa bihenze kabone n’ubwo yaba azi uko umufuka w’umuhungu uhagaze neza. Ugomba gusaba komande y’ibiciriritse kugira ngo umuhungu atabona ko uba mu bakobwa biyemera cyangwa uri muri ba bandi bita abakuzi b’ibyinyo. Tegereza komande y’umuhungu.
Burya si byiza ko umukobwa ari we ubanza kwaka icyo akeneye, ahubwo aritonda agategereza icyo umuhungu asabye ari nabyo ushobora kugenderaho nawe waka ibyo ufata. Ibi bifasha kumenya uko umuhungu mwasohokanye ameze ku mufuka kugira ngo utaza kwihanika ukamubarisha nabi.
2.Irinde kurya ibigusaba kwitwararika
Mu gihe ugiye ku meza jya wirinda ibyo kurya bishobora kugukoza isoni, bimwe usanga bigusaba kwitwararika cyane mu kubirya. Aha umuntu yavuga nk’isombe, spaghetti, cyangwa n’ibindi byose uzi bikugora, kandi ukibuka ko ugomba kurya mu kinyabupfura, dore ko hari abantu usanga baryana ubusambo cyangwa bakarya basamye.
3.Irinde gusaba ibyo utazi
Igihe wagiye gusangira n’umukunzi ntuzahubukire gutanga komande y’ibiribwa cyangwa ibinyobwa utazi, utararya kuko ubibonye ukibwira ko ari byo byiyubashye kuko wenda wumvise bihenze. Nyamara iryo ni ikosa kuko bashobora kubikuzanira bikakunanira kuko udasanzwe ubizi cyangwa ugahatiriza, ariko bigaragara nko kwiyemera mu byo utazi.
4.Kwirinda ibisindisha
Si byiza ko umukobwa wasohokanye n’umuhungu bakundana anywa ibinyobwa bisindisha n’ubwo waba ubikunda, keretse abiguhatiye kandi nabwo ugomba kumywa gake ngo udasinda ugata ibara imbere y’umukunzi no ku bakubona.
5.Kwirinda gusamara
Umukobwa wasohokanye n’umukunzi we agomba kwirinda gusamara no gusahinda, akagaragaza ikinyabupfura n’ubwitonzi kugira ngo n’abamubona babone ko ari umukobwa utuje w’umutima utari umwasama.
Ibi byose ni ibintu umukobwa agomba kwirinda yasohokanye n’umuhungu bakundana kuko bishobora kumusebya ku mukunzi we bigatuma amunyuzamo ijisho kubera imyitwarire idahwitse kandi ari ibintu yashoboraga kwirinda, kandi bikanamuhesha agaciro nk’umukobwa wiyubaha akubahisha n’umukunzi we.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating