in

Muhadjiri yazize amacenga ye, icyateye imirwano yabaye hagati y’abakinnyi bu Rwanda n’aba Sudan cyamenyekanye

Hamenyekanye ko imirwano yabaye nyuma y’umukino wa kabiri wa gicuti u Rwanda rwatsinzemo Sudani igitego 1-0 yatangijwe na Muhadjiri Hakizimana kubera ko abanya Sudani ngo bari basabye Muhadjiri kureka amafiyeri yagaragaje mu mukino ubanza banganyije 0-0 ariko uyu musore ntiyabyitaho ariyo mpamvu bamushotoye kugeza imirwano ubaye.

Byabaye ku munota wa 93 umukino urangiye ubwo Mugadjiri yakubitwa umutego n’umukinnyi wa Sudani witwa Yagub uburakari burazamuka niko guhaguruka atera umutwe uyu Yagub mu mugongo. Yagub ahindukiye Muhadjiri yamwongeje umugeri, ari naho ubushyamirane bwaje gutangirira.

Mu kanya nkako guhumbya Muhadjiri yuzuweho n’abanya Sudani barimo Gadin Awad na Taha Abdelrazig maze umusifuzi Ishimwe anya hagati yabo ariko Muhadjiri wari ugifite umujinya yateye umugeri wo mu nda Gadin Awad wa Sudani na we wahise atabarwa na mugenzi we Mohamed Mazin waje ashaka gutera indi migeri Muhadjiri ari na cyo cyakajije imirwano abakinnyi ku mpande zombi baza gutabara bagenzi babo.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mvukiyehe Juvenal yasabye abashinzwe Kiyovu Sport ikintu kimwe gusa kugirango akomeze kuyobora iyi kipe

Amafoto: Brazil yageze i Doha muri Qatar isa neza cyane