Hari abantu bagira amaso atukuye maze bakihutira kujya kugura imiti mu mavuriro, kandi burya hari uburyo bworoheje wakoresha cocombre ugahita ugira amaso y’umweru kandi mu gihe gito.
Ufata cocombre ikimeze neza(imaze igihe gito isaruwe), ukayikatamo uduce duto, mu gihe ugiye kuryama ugafata agace kamwe mutwo wakase maze ufunga ijisho ubundi ukagatereka hejuru yaryo.
Ubwo no kurindi jisho ni uko bigenda, ariko ukibuka gutereka ako gace ka cocombre hejuru y’ijisho rihumirije(ku ruhu rw’ijisho).
Nyuma y’iminota hagati 10-15 ukuraho utwo duce twa cocombre ubundi imitsi y’amaso igatangira gukora neza, bigatuma asa umweru. Ariko biba byiza iyo cocombre uyishyizeho ikimeze neza wenda ivuye nko muri firiigo. Ubikora buri munsi uko ugiye kuryama, mu cyumweru kimwe gusa uhita ubona impinduka.
Ubundi buryo wakoresha ushaka kugira amaso meza, harimo kwambara amarinete y’izuba ndetse no kurya imbuto zikungahaye kuri Vitamini A nka Karoti.