in ,

Mu mafoto: Reba uburyo Jackie Chan wamamaye muri filime yari ameze akiri muto.

Uyu mugabo w’umunya-Hong Kong ubusanzwe yitwa Chan Kong-sang yavutse ku wa 7 Mata 1954. Yamamaye mu ruganda rwa sinema nka Jackie Chan, yabaye umuyobozi wa filime, uzikora ndetse n’umuhanzi.

Yamamaye cyane ku Isi mu ruhando rwa sinema kubera uburyo bwo kurwana bwa acrobat, gukoresha intwaro mu buryo butunguranye n’ibindi.

Yari yaratojwe uburyo bwo kurwana buzwi nka Wushu cyangwa Kung Fu na Hapkido. Yakinnye muri filime zirenga 150 guhera mu myaka yo mu 1960. Mu 2016 Forbes yagaragaje ko umutungo we ubarirwa muri miliyoni $350, icyo gihe yari umukinnyi wa filime wa kabiri ku Isi wishyurwa akayabo.

Kuri ubu Jackie chan amaze kugera mu zabukuru gusa twabateguriye amafoto ye akiri muto nk’uko bigaragara hano hasi:

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya amayeri abagabo bakoresha kugirango bakoreshe abakobwa imibonano mpuzabitsina.

Niba udakunda watermelon ibi byatuma wifuza gutangira kuyirya.