Mu gihe muri Islaeri intambara y’amasasu imeze nabi, ikindi gihugu k’ikigugu kibasiwe n’ibiheri byo mu buriri ku buryo no muri za gariyamoshi byuzuyemo ndetse amashuri yafunzwe kubera ibiheri
Mu gihe ibyorezo n’intambara byugarije isi, mu gihugu cy’u Bufaransa hugarijwe n’icyorezo k’ibiheri byo mu buriri bikabije.
Kuri ubu ntabwo zikiri imperi zo mu buriri gusa kuko zageze no mu binyabiziga bitwara abantu nka za gariyamoshi na bus rusange.
Kuri ubu ibigo by’amashuri bigera ku 8 birafunzwe kubera ibiheri, ndetse ngo no mubiro bitandukanye uri kugeramo ukazisangamo.
Hatangajwe ko nyirabayaza w’ibi byose ari ubushyuhe bwinshi, dore ko kuri ubu igihugu cy’u Bufaransa kiri mu bihugu byambere bishyuha ku isi.