in

“Mu gihe cyose urwanira iby’abandi ibyawe biribwa n’abarya iby’indangare” Tom Close

“Mu gihe cyose urwanira iby’abandi ibyawe biribwa n’abarya iby’indangare” Tom Close uzwiho amagambo yuje ubwenge yongeye gukebura abarwanira ibyabandi bakibagirwa ibyabo

Umuhanzi Tom Close uherutse no gushyira hanze Album yongeye gukebura abantu bahora mu ntambara yumuhenerezo barwanira ibitari ibyabo ahubwo ibyabo bakabiterera inyoni.

Ni mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter.

Yagize ati” Wivunika urwanira iby’uriya kuko n’ibyawe bihari. Buri muntu agira igeno rye yagenewe na rurema waremye byose na twese. Igihe cyose urangamiye igeno ry’abandi, iryawe ritwarwa n’abarya iby’indangare, ukabaho wiruka inyuma y’ibyagusize, wegeka agahinda kawe ku bahisi n’abagenzi.

Muri aya magambo Tom Close yagerageje kumvisha abantu ko bagomba kwiremera inzira yabo aho kugira ngo bajye kubyiganira mu yaremwe n’undi kandi nawe ubwo bushobozi ubufite.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Wampetse nkiri muto iki nicyo gihe nange ngo nkuheke” Umuhanzikazi Babo yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo gushyira mama we mu mugongo akagira n’ubutumwa amugenera(AMAFOTO)

Mu Rwanda: Umwana w’umukobwa wagaragaye y’igira ku matara yo ku muhanda yazamuye amarangamutima ya bamwe (Amafoto)