in

Miss Mutesi Jolly yarikocoye nyuma yo kubona inzu Alliah Cool yujuje

Yifashishije butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Biteye agahinda kubona bamwe mu rubyiruko bamaganira kure umugore wubatse inyubako y’agatangaza mu mujyi wa Kigali.”

Akomeza agira ati: “Kubera ko ari umugore ntabikwiye, mu kuri iyo ni imyumvire ishaje mu muryango no muri iki gihe tugezemo.”

Miss Mutesi Jolly yakomeje agira ati:”Ibi bintu bidafite agaciro bikwiye guhagarara. Ntabwo bikwiriye ko dukomeza guhembera iyi myumvire, ko umwana w’umukobwa muri society agomba guhora yisobanura mu bintu bidafite epfo na ruguru.

Mutesi Jolly yavuze ibi nyuma gato y’uko Alliah Cool yerekanye inyubako ye bamwe bagatangira kuzamura ibibazo, bibaza icyo uyu mukinnyikazi yaba akora kirenze kuba umukinnyi wa filimi cyaba gitumye yujuje inyubako ya miliyoni 500Frw.

Nubwo Alliah Cool yageze muri cinema muri Nigeria ariko bikekwa ko haba hari uwo yaboneyeho umugisha akaba yarabashije kwiyubakira inzu ye ku giti cye ihenze cyane hano mu Rwanda.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amag The Black yatsindiye ibihumbi 25 by’amafaranga yu Rwanda abikuye kuri Young Grace

Abanyeshuri b’abahungu bo mu yisumbuye barwanye inkundura bacagagura imyenda bapfa umukobwa(Video)