in ,

Miss Burundi 2016 , Ange Bernice udafite umukunzi ati ” Meddy ni uwa mbere “

akalklaa

 

Ingabire Ange Bernice w’imyaka 21 yabaye Miss Burundi asimbuye kuri uyu mwanya umukobwa witwa Melodie Mbonayo wari wambitswe iri kamba mu mwaka wa 2012.Miss Ange yarushije uburanga n’ubuhanga abakobwa 14  bahataniraga ikamba rya nyampinga w’uburundi ry’umwaka wa 2016-2017,maze aba ariwe uryegukana mu birori byabereye i  Bujumbura ku itiliki ya 14/08/2016.

Kuri ubu Miss Ange Bernice yabwiye YEGOB  ko nawe akunda umuziki ndetse ko yumva indirimbo z’abanyarwanda.

 

Miss Ange Bernice ufite inzozi zo kuzaba Doctor ndetse watangiye uru rugendo dore ko  yiga mu mwaka wa kabiri muri University of Burundi mu ishami ry’Ubuganga (Médecine)  ,Umushinga we wo gufasha abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo (abana babaye)  niwo watumye aza imbere y’abandi bose bari bahanganye mu irushanwa rya Nyampinga w’uburundi.

Image result for Miss Burundi 2017

Aganira na YEGOB Miss Bernice yatangaje ko bitoroshye kugira ngo abigereho abifatanya n’amasomo y’ubuganga abenshi bakunze kwemeza ko  asaba gushikama, ndetse yongeraho ko azakora uko ashoboye cyane ko ababyeyi n’igihugu bimushyigikiye muri uru rugendo yatangiye.

Miss Bernice ati”Bon! ntivyoroshe mugabo  vyose bisaba ishaka. I’ll do my best na cane umuryango n’igihugu cange bantiza imbaraga muri uru rugendo…….ntivyoroshe mugabo navuze Ko ufise ishaka ntakidashoboka. Ndaja ku masomo mvuyeyo nkabandanya imirimo ya Miss. Naho biruhisha igikuru ni kubikorana umutima mwiza, umutima wo gufasha abo bana batishoboye”

https://www.instagram.com/p/BKF3euDBrdt/?taken-by=miss_angebernice&hl=en

Kuri Miss Bernice ngo kuba Miss w’igihugu n’ingirakamaro cyane kuko bifasha ubaye Nyampinga(Miss)  mu kugira uruhare mu kubaka igihugu cye ndetse no kumenyekanisha ibyiza by’ubutaka bwa mubyaye. Bernice ugaragarana ubwitonzi no gucisha macye bihekezwa no gusubizanya ubushishozi yadutangarije ko akunda igihugu cye bityo akaba yiteguye gukora ibishoboka  byose ngo igihugu cye gitere imbere ahereye ku kugihagarari neza yuzuza inshingano afite.

https://www.instagram.com/p/BJv3BZQh-za/?taken-by=miss_angebernice&hl=en

 

Miss Ingabire Bernice uririmba muri Korari (Choir) yitwa Saint Ignace de Loyola,yabwiye YEGOB ko akunda umuziki cyane cyane uwo muri Afrika ndetse ntiyahisha ko mu Rwanda abahanzi yumva cyane ari Meddy ,The Ben ndetse na King James.

Miss Ingare Bernice ntabwo yatinye gutangariza YEGOB ko ntamukunzi afite ndetse yongeraho ko impamvu ari uko igihe kitaragera ,ngo icyo abanje imbere ni amashuli ariko kandi ngo umubare w’abasore amaze guhakanira (gukatira ) bashaka urukundo bo ni ibanga rye bwite.

Miss Burundi

 

Byoroheye abantu kumva ko Miss Bernice wagiriye impuwe abana babajwe n’ubuzima agendera kuri  Mère Teresa w’ i Calcutta uherutse kugirwa umutagatifu

Mama Tereza

 

Miss Bernice wabaye ukunda ibara rya Pink mu buzima busanzwe yadutangarije ko yaje mu Rwanda (I Kigali )  muri 2013 akirangiza amashuli yisumbuye gusa kubera uburyo yabonye hasa neza ngo yifuza kuzahagaruka n’ubwo atazi igihe azagarukira.

Miss Ange Bernice uvuga indimbi 3  (French,English,Kirundi) yabwiye YEGOB.RW ko ubutumwa bwe ku Barundi n’Abarundikazi ,cyane cyane urubyiruko ngo n’uko batakita ku haheze (Past time) h’igihugu,ahubwo ngo buri wese akwiye gukura amaboko mu mufuka agakora ndetse kandi ngo ntarindire gusaba akazi ahubwo bagahanga imirimo bifashishije impano kuko  abarunzi bifitemo. Ngayo Nguko

 

 

 

 

 

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

We Tested 24 Pairs Of Affordable Skinny Jeans And These Are The Best

Amafoto ya Shaddyboo agaragaza ibibero bye yambaye mini yahogoje benshi! (amafoto)