Miss Albina Sydney Kirenga yamenyekanye nyuma yo kuba Miss Popular Elegance Rwanda 2016, akaba avugako ubusanzwe yikundira bantu batari ibikara ati: “Nkunda abantu binzobe cyangwa imibiri yombi ati byaba akarusho akaba ari umuzungu.”
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi akaba yahishuye ko ikintu cyimubabaza cyane ndetse kikamutera agahinda, ari kuba abantu bakunda kumwita indaya y’abazungu.
Miss Albina uri mu rukundo n’umusore w’umuzungu akaba yagize ati :”Social Media kuri ubu nta muntu ugishyiramo imiyaga, umwanzi araza akagutuka atitangiriye.”
“Kubera nkunda kubyina, hari abanyita umumansuzi, kandi abamansuzi babita indaya, njye bakunda kunyita indaya y’abanzungu.” ibi nibyo yatangajeko bavuga bikamubabaza.