in

Menya uburyo wabyara umwana w’umuhungu.

Ubusanzwe habaho ubwoko bubiri bw’intangangabo; izifite Chromosome ya X n’izifite chromosome ya Y. Ubwoko bw’intangangabo buhuye n’intangangore nibwo butegeka igitsina umwana azavuka afite. Niba intangangabo yari ifite chromosome X umwana azavuka ari umukobwa, naho niba ifite chromosome Y umwana azavuka ari umuhungu.

Dr. Shettles umuganga wanditse igitabo cyamekanye cyane kitwa “How to Choose the Sex of Your Baby” (Ni gute wahitamo igitsina cy’umwana wawe) yerekanye ko ubwoko bw’intangangabo (ifite X cyangwa Y) bufite ibintu bimwe na bimwe bizitandukana. Mu bushakashatsi bwe yabonye intangangabo ibyara umuhungu (Ni ukuvuga imwe ifite Y chromosome) ifite imbaraga nke, ikaba nto kandi ikanyaruka kurusha intangangabo ivamo umukobwa (yayindi ifite X chromosome). Yabonyeko intangangabo izavamo umukobwa ari inyembaraga ikaba imara igihe kinini mu myanya myibarukiro y’umugore itarapfa.

Ni gute rero ubwo wasama umuhungu?

Kuberako intangangabo izavamo umuhungu ariyo inyaruka kurusha izavamo umukobwa, Shettles agira inama abashaka kubyara abahungu gukora imibonano mpuzabitsina hafi ya Ovulation (Gusohoka kw’intangangore).

Iyo ukoze imibonano mpuzabitsina mbere cyane ya ovulation, intangangore ijya kuza isanga intangangabo zivamo umuhungu zarapfuye kuberako zigira intege nkeya hasigaye izizavamo umukobwa.

Dr. Shettles akomeza kandi agira inama abashaka kubyara umwana w’umuhungu bagomba kwita no kubindi bintu nka position bakoresha bakora imibonano mpuzabitsina, imyambaro y’imbere umugabo yambara ndetse niba umugore yageze ku ndunduro y’imibonano mpuzabitsina.

Umwanzuro

Nubwo ubushakshatsi bwa Dr. Shettles bwamenyekanye ku isi hose ndetse n’igitabo cye kigasomwa n’ibihumbi by’abantu, uburyo bwe ntibwizewe ijana ku ijana ku buryo ubukoresheje wabyara igitsina wifuza. Hari benshi bwagiye butenguha. Gusa niba ushaka kubyara igitsina runaka kubera impamvu runaka nko kuba ushaka kwibaruka hungu na kobwa cyangwa se kwirinda zimwe ndwara z’uruhererekane mu miryango, Ni ahawe igeragereze amahirwe yawe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda:umukobwa muto yishyize mu mugozi yitaba Imana.

Ishyano: gukunda gutera akabariro bidasanzwe byatumye aryamana n’umuhungu we.