Abagabo birabagora kwakira ko umukobwa bakunze abanze. Kwemera kwakira ko ubenzwe bigorana cyane iyo ubenzwe n’umukobwa wakundaga cyane. Dore amayeri atatu ukoresha ukongera kwigarurira umutima w’umukobwa wakubenze.
1.Gukosora ihanahana butumwa
Itumanaho iyo rikozwe neza bituma umukobwa yongera gutekereza ku mwanzuro yafashe. Bigusaba ko ukomeza kumubwira neza na nyuma y’uko akweretse ko yakwanze. Ubugwaneza uzamwereka buzamutegeka ko agomba kukubaha. Ni ikosa rikomeye kwihuta uvuga nabi kuko umukobwa umubwiye ko umukunda hari ubwo agera aho ,akisubiraho akakugarukira.
2.Ba inyangamugayo ku marangamutima yawe.
Umukobwa nakwereka ko akwanze ntuzamuhishe amarangamutima yawe kuri icyo cyemezo akugejejeho. Abakobwa bakunda umuntu ugaragaza ikimurimo. Ntugace iruhande niba ushaka ko mukundana.
3.Mutege amatwi
Abagabo bamwe bahita batangira gusuzugura umukobwa kuko atabemereye ko bakundana. Ntabwo ari ikintu cyiza ukwiye gukora kuko bakubenze. Nibyiza ko wumva ibitekerezo bye kuko kumutega amatwi bishobora gutuma ahindura icyemezo yari yafashe. Umukobwa ushobora kumwaka urukundo ntaruguhe bitewe n’uko atarakira igikomere yatewe n’umusore bakundanye mbere, niyo mpamvu ugomba kwihangana ugakomeza kwitwara neza, muri uko kwitwara neza no guca bugufi niho abonera ko utandukanye n’uwo bakundanye akamutera igikomere. Akagufungurira inzugi z’umutima we ukinjira.