in ,

Dore ibimenyetso simusiga bizakwereka umukobwa/umugore ugukunda by’ukuri.

Abakobwa/abagore iyo bigeze mu byerekeye urukundo usanga batangaje kandi batandukanye n’abagabo. Mu gihe byorohera umugabo kuba yabona umukobwa/gore agahita yumva amukunze kandi akagerageza kubigaragaza (coup de foudre) ubushakashatsi bwerekana ko abagore bibabaho gacye dore ko ari abantu baremanywe kugira amakenga.

Icyakora nanone rimwe na rimwe hari igihe bashukwa bakinjira mu rukundo nyuma bakavumbura ko babeshye, nicyo kintu kibabaza abagore cyane mu rukundo. Kumva ko uwo yizeye akamuha umutima we, yishakiraga ibindi cyangwa yigiriye ahandi.

Gusa nanone ntibibabuza gukunda kandi bagakunda by’ukuri, niyo mpamvu uyu munsi tugiye kukwereka ibimenyetso simusiga bizakwereka umukobwa/gore wagukunze by’ukuri atari bimwe byo gukurikira inyungu runaka.

1. Akwitaho nka mama wawe.

Yego nyina w’umuntu nta wamusimbura ariko umukobwa/gore ugukunda by’ukuri agukorera byiza byinshi ku buryo agera aho agasa n’ukwibagije uwakubyaye kuko inshingano ze zose azifata. Aragutekera akabikuzanira aho uri, aragufurira kugeza ku ikariso, akwibutsa gufata imiti, akugira inama, araguhangayikira kandi aragukangara iyo abona uri mu mafuti. Mbese ahorana igishyika kubera wowe.

2. Arakwitangira.

Aha n’ubundi ni za nshingano twakita iza kibyeyi zikomeza kwigaragaza. Ni hahandi ashobora kureka akazi ke akaza kugufasha akawe, cyangwa akaba yakora ibirenze ibikenewe mu nyungu zawe, niyo we byamushira mu gihombo.

3. Arakwihanganira.

Uburyo bwose wamuteshamo umutwe, arababara ariko akihangana kuko nyine agukunda. Niyo yakurakarira akirirwa atakuvugishije, ntazaryama atakubajije uko wiriwe, cyangwa niba wabashije kurya, kuko agukunda.

4. Akubabarira kenshi.

Kwa kukwihanganira bigendana no kukubabarira ndetse na rya kosa twita indengakamere azabasha kurikubabarira. Urukundo rugira imbaraga zikomeye, iyo rumurimo by’ukuri nta kosa na rimwe wakora ngo ananirwe kurikubabarira. Ahora aguha amahirwe ya kabiri, kugeza n’ubwo yaba amahirwe y’ijana. Agukunda bidafite impamvu n’umupaka, kuko nyine agukunda.

5.Ntiyihanganira amafuti yawe.

Nubwo ukosa akababarira ariko ntabwo agushyigikira mu mafuti. Gusiba ishuri cyangwa akazi, kunywa ukarenza urugero, gutinda gutaha, byose arabikwereka ko wakosheje, kandi ko bitamushimishije. Ndetse by’umwihariko aba ashaka kukubona ku mpande nziza gusa, ibyo kukubona nk’umunyamafuti biramubabaza.

6. Agushishikariza kuba umuntu mwiza.

Kwa kutishimira amafuti yawe bituma inama aguha zikubaka, akwereka ibyo wagakoze byiza, agufasha kukwereka ibyakugira umuturage mwiza haba mu baturanyi, ku kazi cyangwa mu muryango.

7. Agufasha kugera ku ntego.

Twese tugira intego mu buzima. Kwiga amshuri runaka, kubaka, kugura imodoka, n’izindi nzozi duhorana. Ugukunda by’ukuri rero agufasha kugera ku ntego zawe, ntabwo aguca intege. Ntabwo ujya gushaka akazi ngo akubwire ati iryamire gafite nyirako, ntabona utangiye ubucuruzi bucirirtse ngo akubwire ko bitazaguhira, ahubwo agutera intege akagushishikariza gukora cyane ngo wese imihigo. Ndetse na cya gihe ucitse intege we aragukomeza akakwereka ko imbere ari heza

8. Mu bihe bishishana akuba hafi.

Mu buzima habamo ibyiza n’ibibi. Iyo ibihe bibaye bibi ntagutererana ngo akube kure ahubwo akuba hafi cyane kuruta mbere. Iyo upfushije, uhombye, ku kazi bagusezereye, wagize ikibazo runaka, akuba hafi akagukomeza aguhumuriza.

9.Akwereka inshuti n’umuryango.

Umukobwa wagukunze by’ukuri ntatinya kukwereka inshuti ze n’umuryango we kuko aba akwizeye kandi akubonamo ahazaza he. Akwerekana afite ishema n’isheja kuko aba abona uri umugabo yahoze yifuza kuva na kera.

10.Akomeza ubushuti n’abawe.

Ntakwerekana mu muryango n’inshuti ze gusa ahubwo nawe abawe, abo wamweretse agerageza gusabana na bo, ndetse ntatinya kuba yabavugisha abakubazaho, na cyane ko iyo akeneye amakuru yawe wenda ntakubone aba akeneye uwo yayakuraho wa hafi. Mu minsi mikuru yawe ayigiramo uruhare runini kandi rwose agaragaza imyitwarire myiza mu bawe. Ntazatinya gusura mama wawe mutajyanye, gusuhuza mushiki wawe ku kazi, …

11. Ntakubyaza umusaruro.

Nibyo, ugukunda bya nyabyo agukunda atitaye ku byo wamukorera. Aba yumva ko mu gihe mutarabana umutungo wawe uwukoresha uko ubyumva, nubwo yakugira inama ariko ntaba ashaka kugira icyo yagusaba. Ntibivuze ko atakwitabaza aho rukomeye ariko ntabikora kuko akubonamo umuterankunga cyangwa umukemurira ibibazo ahubwo akwitabaza kuko bibaye ngombwa, atari ukukurya imitsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyago bikunze kwibasira abagore batarangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ngibi ibyambayeho ,ku munsi nsohokana n’umukunzi wanjye bwa mbere!(Ndabaye)