urukundo
Menya amagambo yoroheje wabwira umukobwa utinya ukamwigarurira wese.

Kubira ibyuya, gutukura amaso, ijwi rihinda umushyitsi, ibi ni bimwe mu bimenyetso by’isoni abasore benshi bagira bigatuma batigaragaza neza imbere y’abo bakunda ndetse bikabagora kuvuga ijambo ribari ku mutima.
Kwitinya ni cyo kintu cya mbere gituma wumva udatekanye ari nacyo kigutera guhinda umushyitsi ndetse ukagira ubwoba bwinshi imbere y’uwo ukunda ariko n’ubwo bigoye, interuro nke zoroshye zishobora kugufasha gutangira ikiganiro no kureshya uwo mukundana.
Menya rero uburyo bwo kureshya umukobwa ako kanya ukoresheje interuro zoroshye kandi nziza!
1.Mwaramutse: Nubwo iri jambo rishobora gusa nkaho ridafite ishingiro, gusa kugira ikinyabupfura kumugore bivuga byinshi. Ntiwibagirwe rero kumusuhuza witonze mu gihe mubonanye.
2.Umunsi wawe wari umeze ute?: Birazwi ko abakobwa bakunda kwigaragaza kurusha abagabo kandi niba rimwe na rimwe bigoye gutangira ikiganiro, mubaze uko umunsi we wagenze ushobora noneho kumenya uko mu mitekerereze ye hameze noneho unamuhumurize nibiba ngombwa.
3. Umbabarire ariko sinabura kuvuga ko nshimishijwe no mu maso hawe: Abakobwa cyane cyane bakunda gutega amatwi ndetse bagakunda amagambo aryoshye. Niba uri muri uru rubanza, fata umwanya wo gusaba imbabazi hanyuma wongereho akantu keza umubonaho, byaba byiza ubikuye ku mutima. Iki kimenyetso cyo kizareshya umukobwa ushaka gutsindira.
4.Nibyo se? Nanjye ndabikunda pe: Gerageza guhuza n’uwo ushaka kwigarurira mu gihe hari ikintu akubwiye ukumva muhuje, irinde kumurwanya umwereka ko mudahuje. Iyo akomeje kubona ko hari ibyo muhuriyeho uba uri kugenda umwigarurira gahoro gahoro.
5.Nkunda inseko yawe: Niba muhuye kora uko ushoboye kose umusetse maze ubone aho uhera umubwira ko ukunda inseko ye aha niba udakunda gutebya bizakugora ariko nubona ikimusetsa ntukazuyaze ujye umusetsa netse ubonereho kumubwira ko aseka neza.
6.Ndizera ko tuzongera kubonana: Niba mumaze guhura ndetse ukagerageza gukora ibyoroshye twavuze haruguru, noneho mukaba mugiye gusezeranaho, mwereke ko unejejwe no kuzongera guhura na we ndetse ko utifuza ko mutandukana.
-
Inkuru rusange23 hours ago
Nyuma yo gusezera kuri RBA, Tidjara yerekanye igitangazamakuru agiye gukorera
-
Imyidagaduro12 hours ago
Umugore wa Alpha Rwirangira yerekanye ingano y’urukundo akunda umugabo we n’umwana we w’imfura
-
Imyidagaduro22 hours ago
Marina yavuze ku rukundo rwe na Nizzo Kaboss
-
Imyidagaduro17 hours ago
Miss Grace Bahati yahishuye impamvu yatandukanye na K8 Kavuyo anavuga icyo akundira umukunzi we mushya.
-
Imyidagaduro19 hours ago
Gafotozi Plaisir Muzogeye yerekanye urukundo we n’umuryango we bakunda umwana wabo muto banamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko
-
Imyidagaduro20 hours ago
Umuhanzikazi nyarwanda Azina wakoranye indirimbo na Christopher agiye kurushingana n’umukunzi we (AMAFOTO+VIDEO)
-
Hanze15 hours ago
Umukobwa w’ikizungerezi ufite amabere atangarirwa na benshi yiyamye abamwibasira bamushinja kuyabagisha(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro11 hours ago
Chris Hat waririmbye « niko yaje » yerekanye inzu y’akataraboneka asigaye abamo anavuga uko Shaddyboo yatangariye ubuhanga bwe (VIDEO)