in

Meddy nyuma yo gusohora indirimbo nshya yahaye ubutumwa bwihariye abamukurikira

Ngabo Jobert Medard wamamaye nka Meddy mu muzika yafashe umwanya nyuma yo gushyira ‘Niyo Ndirimbo’ yakoranye na Adrien Misigaro agaruka ku nzira yatangiye yo kwamamaza ingoma y’Imana akomoza ku kuba amavuta yuzuye atarigaragaza.

Nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Niyo Ndirimbo’ afanyije na Adrien Misigaro iyi ndirimbo ikomeje kugenda yigarurira imitima ya benshi, Meddy abinyujije ku rukuta rye rwa Instagram rukurikirwa n’abasaga ibihumbi 979,yagaragaye mu mashusho mato aririmba indirimbo ye nshya abantu babinyujije mu nyunganizi bamurata amashimwe ku bw’amahitamo yatoye abandi basaba Mimi Mehfira umugore we gukomeza kumushyigikira.

Mu butumwa Meddy yongeye kuri aya mashusho yagize ati”Bazavuga ngo ubwo Meddy ari hano, Yesu turi kumwe.” Asa n’ukomoza ku kuba agiye kuba ingabo ikomeye y’umukiza Yesu Kristo.

Yanasabye abamukurikira ko ntarirarenga nabo bafata umwanzuro bagakurikira Yesu ati”Mutinyuke kwamamaza inkuru nziza, muhagararire Yesu.”

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Dore imbogo yahamagawe muri RIB kubera ibyo akora

Kicukiro-Gahanga harasiwe umuntu