in

Umuhanzi Dore imbogo yahamagawe muri RIB kubera ibyo akora

Mu kiganiro Valantine wamenyekanye nka Dore imbogo yagiranye na 3DTV ikorera ku muyoboro wa YouTube, yatangaje ko mu nangiriro z’icyi cyumweru yahamagawe na RIB imusaba kwitaba.

Dore imbogo yavuze ko ku wa 15 Mutarama 2024 ari ku wa mbere ko aribwo yahamagawe na nimero isanzwe,  umuhamagaye akamubwira ko ari umukozi wa RIB ndetse akamusaba kwitaba kuri sitasiyo ya RIB i Gikondo.

Vava akomeza avuga ko yagize ubwoba ubwo yahamagarwaga, ndetse ko hari uwamugiriye inama yo gutoroka ariko akabyima amatwi.

Valantine yagiye kuri RIB aziko hari uwamureze kubera gutukana mu ruhame, ariko ageze kuri RIB yabwiwe ko ntawamureze ahubwo ko bagirango bamugire inama hato atazisanga mu mazi abira.

Vava wari wahamagawe na RIB kubera ibiganiro yari amaze iminsi agaragaramo atukana, yavuze ko ubwo yageraga muri sitasiyo ya RIB yari afite ubwoba bwinshi aziko bagiye kumwambika amapingu.

Gusa ntiyafunzwe, ahubwo yagiriwe inama yo kwitwararika mu byo avugira mu ruhame. ndetse ngo arashimira RIB uburyo ikora akazi kayo itarenganya urengana ndetse ikarenganura urengana.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida wa Gorilla FC Hadji yatangaje umubare w’ibitego agomba gutsinda Rayon Sports

Meddy nyuma yo gusohora indirimbo nshya yahaye ubutumwa bwihariye abamukurikira