Meddy kuri ni umwe mubahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda by’umwihariko akaba akunzwe n’abakobwa batari bake kubera indirimbo ze zikunze kuba zuzuyemo amagambo y’urukundo.
Uyu musore rero ubwo aheruka kugirana ikiganiro na KigaliToday, akaba yarabajijwe niba akiri ingarugu, maze niko gusiba agira ati : “Cyane rwose ndacyari ingaragu kandi ndacyashakisha nk’abandi boseâ€. Meddy rero nyuma akaba yarabajijwe niba yifuza kuzashaka umugore w’umunyaRwanda cyangwa se umunyamahanga, aha rero Meddy yasubije agira ati : “Icyo kibazo kirakomeye, ariko mubyukuri njye nta limites (imipaka) ngira gusa ariko nanone nifuza gushaka umunyaRwandakazi, urebye icyifuzo cyanjye ni gushakana n’umunyaRwandakazi ariko ntago nzi uko bizarangiraâ€
Byumvikana ko rero Meddy icyufuzo cye ari kuzashakana n’umukobwa w’umunyaRwandakazi ariko ko bitavuzeko abonye undi bahuza utari umunyarwandakazi we batabana. Meddy kandi akaba yaravuze ko yagiye ajya mu rukundo n’abakobwa batandukanye nkuko byagiye bivugwa mu itangazamakuru mu minsi yashize gusa ariko kugeza ubu ntarabona umukobwa yumva yagira umugore.
nibyo rwose ntukazashakane numunyamahanga uzashakane na Priscilla muraberanye rwose ntambogamizi mirimo ntawaba ahenzundi