Asanzwe azwiho ubwitonzi n’ikinyabupfura biherekeza isura ye itakwa na benshi,kuri iyi ncuro Miss kundwa Doriane wibereye muri Canada aho yagiye kwiga Ubutegetsi ngo amaze kumenyera ndetse ntabwo  guhindura ikirere byamugizeho ingaruka ariko kandi yahinduye umusatsi maze ubwiza bwe bwikuba kabiri mu maso y’abamureba.
Nyuma yuko yiyeretse abafana yahimbawe ndetse abyina byatunguye abamufataga nk’umuntu ugira isoni kandi witinya,abenshi barangariye iyo video barenza ingohe umusatsi we yahinduye maze ukamwongerera gukomeza gusa na bike.
YEGOB.RW yakuzaniye ifoto ya Miss Doriane wishyizeho imisatsi mishya maze ikamuha gushimangira ko ikimero yatorewe yaragifite koko .


https://www.youtube.com/watch?v=91pApiTdLtg