in

Mbappe amaze kurenga Ronaldo na Pele_ Tumwe mu duhigo tumaze kweswa n’abakinnyi b’Ubufaransa mu gikombe cy’isi

Ba myugaririro ba Morocco Bafite akazi ko gufata ABA bagabo

Mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’ uyu mwaka iri gukinwa ku nshuro ya 22 ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ikomeje kwesa uduhigo dutandukanye kandi twiza.
Muri iy’inkuru tugiye kugaruka ku duhigo turi kweswa n’abakinnyi b’Ubufaransa.
1. Olivier Giroud yahindutse rutahizamu w’ibihe byose w’Ubufaransa:


Olivier Giroud usanzwe ukinira ikipe ya AC Milan yahindutse rutahizamu w’ibihe byose w’Ubufaransa (Les Blues) ubwo yatsindaga igitego ku cyumweru mu mukino wa 1/8 ubwo Ubufaransa bwatsindaga Poland ibitego bitatu kuri kimwe.
Ubu Olivier Giroud agize Ibitego 52 mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa aho aza imbere ya Thierry Henry ufite Ibitego 51.
2. Mbappé yarenze Ronaldo, Messi na Pele:

Klyian Mbappé ukomeje kuba inkuru mu binyamakuru bitandukanye akomeje kwesa uduhigo twari dufitwe na Messi na Pele.
Mbappé w’imyaka 23 kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 5 mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka.
– Mbappé amaze gutsinda Ibitego 9 mu mikino 11 gusa y’igikombe cy’isi,aho yaciye ku gahigo ka Pele ko gutsinda Ibitego byinshi mu gikombe cy’isi mbere yo kugira imyaka 24.
3. Hugo Lloris yanganyije imikino na Lillian Thuram.

Mu mukino Ubufaransa bwatsinzemo Pologne, umuzamu wayo Hugo Lloris yahindutse umukinnyi ukiniye Ubufaransa imikino myinshi aho amaze gukinira Les Blues imikino 142.
4. Steve Mandanda
Umuzamu w’Ubufaransa Steve Mandanda yahindutse umukinnyi ukiniye Ubufaransa imikino y’igikombe cy’isi akuze kurusha abandi. Ibi Mandanda yabigezeho ubwo Ubufaransa bwakinaga na Tunisia mu mukino wa nyuma w’itsinda.
Steve Mandanda yakinnye uwo mukino afite imyaka 37 n’iminsi 247.
5. Ubufaransa bumaze kugera mu mikino 1/4 inshuro 9 zose mu gikombe cy’isi:
Ubwo Ubufaransa bwatsindaga Pologne bwahise bugera mu mikino ya 1/4 inshuro icyenda zose ,biba inshuro 3 bugeze muri 1/4 yikurikiranya harimo 2014,2018 na 2022.
Ubufaransa buri kwitegura gucakirana n’ Ubwongereza mu mukino wa 1/4 uba kuri uyu wa 6.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo: Madamu wa Gerard Mbabazi yatangaje abantu benshi kubera ijwi ryiza ndetse n’ubuhanga afite mu kuririmba

Videwo: Cristiano Ronaldo akomeje kuba inkuru kubera ibyo yakoze bitishimiwe nyuma y’umukino ikipe ye yatsinzemo ibitego 6-1