Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddy Boo abyutse yita imitwe y’abagabo ‘Ibihaza’ kubera ibintu bitari byiza bisigaye bibamo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, Shaddy Boo yagereranyije imitwe y’abagabo nk’ibihaza.
Yagize ati: “Abagabo bakomeje kudutungura bafungura mu bihaza byabo ngo bagiye kutwereka ibirimo tukabishaka tukabiburaðŸ˜Bamwe babinyweyemo amatabi biratumuka birashora, abandi babiteruramo ibyuma birangira bigiye mu bitugu no mu matuza, abandi bahora basamye ngo baravuga biraguruka, mbese nta kibereyemo habe na mba.”
Akomeza agira ati: “Gusa ikibabaje ni uko bose bafite imiryango yakagombye kuba igendera ku byari biri muri ubwo bubiko.”