in

Man City ihagaritse ikiganiro cya Pep Guardiola n’itangaza makuru nyuma yuko igisubizo cye cya Coronavirus kidasohotse

Umutoza mukuru wa Manchester City, Pep Guardiola nyuma yo kuva muri Esipanye gushyigikira Sergio Aguero nawe yakorewe ibizamini bya COVID-19 mu gitondo cyo kuruyu wa gatanu hagendewe ku mategeko ya Premier League.

Pep Guardiola abujijwe kuba yajya gukora ikiganiro n’itangaza makuru nyuma yaho ibisubizo bye yakorewe bidasohotse nyuma yo kutumvikanwaho.

Uyu mutoza mukuru nawe yakorewe ibizamini nabandi nkuko amategeko ya Premier League mashya agenga amakipe kubyerecyeye Coronavirus ateganya nyuma yaho hashize icyumweru cyose hagaragara abakinnyi benshi bagenda basanganwa icyorezo, hakaza kuba hafatwa umwanzuro wo gusubika imikino myinshi magingo aya imikino itanu niyo itari mu byago byo kuba yakinwa gusa naho Indi yose yarahagaritswe.

Iyi shampiyona iri kwigwaho kureba ko yahagarikwa kugeza uyu mwaka urangiye maze Premier League ikaba yakongera gusubukurwa kugeza umwaka mushya utangiye nyuma yaho Virusi shya ya Corona yitwa OMICRON, ikomeje kwibasira abaturage b’igihugu cy’Ubwongereza.

Ibisubizo bya Guardiola byashidikanwagaho, bivuze ko rero hagomba gukoreshwa ikizamini cyihuse bakoresheje PCR Test kugirango barebe niba haraho yaba yarahiriye niyi vurusi cyangwa ntayo afite

Uyu mutoza mukuru wa Man City, yapfishije mama we azize Coronavirus mu mpeshyi ya 2020 Kandi nawe arashidikanwaho kubuzima bwe kubera kwitabira ibirori by’isezera kuri ruhago bya Kun Aguero.

Guardiola araba agumye kure y’abakinnyi be na bungiriza be bakorana kugeza ubwo igisubizo cye gisobanutse, Kandi biranutse basanze afite icyi cyorezo, byamusaba kumara iminsi 10 Ari mukato, byaba bisobanuye ko yaba atakijyanye n’abakinnyi be ku mukino bafitanye na Newcastle United ku cyumweru.

Abatoza bamwungirije,Juanma Lillo na Rodolfo Borrell nibo bitezwe kuba batiza uyu mukino biramutse bibaye Kandi umukino wo uzakomeza uko biteganyijwe, Kandi Lillo niwe uri buhite ajya gukorana ikiganiro n’itangaza makuru uyu munsi nyuma yaho ikiganiro n’itangaza makuru cya Pep Guardiola cyari guteganyijwe uyu munsi gisubitswe.

Ibisubizo bya Pep Guardiola biramutse bisanzwe Ari Negative, bivuze ko ntayo Yaba afite, uyu mutoza azahita asubukura inshingano ze nkuko bisanzwe.

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Koreya Ya Ruguru: Abaturage Basabwe Kumara Iminsi 11 Badaseka

Umubano wa Alikiba na Harmonize ukomeje kuvugisha benshi hanze aha (Amafoto)