M Irene mu gahinda kenshi yagize icyo yisabira abantu bakomeje gushaka Views baharabika Niyo Bosco ngo anywa urumogi.
Irene Murindahabi yifashishije urubuga rwe rwa Instagram yasabye abantu kwitwararika bajlkajya bashaka views mu buryo bukwiriye.
Ibi yabikomojeho ubwo yashyiraga agace gato kikiganiro uwitwa Djihadi yagiriye kuri 3D Tv ya Fatakumavuta.
Mu butumwa burebure yatangiye agira ati:” Nakomeje kwihangana ariko ibi byo birakabije Njye muntuke munyite ibyo mushaka byose ariko ndabinginze mugerageze mwibuke ko Niyo Ari undi muntu, Munyite indyarya umugome nibindi mushaka byose ariko mwibeshyera Bosco nta Rumogi anywa”.
Yakomeje agira ati:” ntanurwo muziho kandi mbibutse ko ntimumuzi kundusha, mugire n’imbabazi nimba muri Incuti ze mwakabaye mubizi ko atameze neza muri iyi minsi, rero ibaze ariwowe Umeze nka we nkakubeshyera ibintu nkibi ku ka Rubanda”.
We yasabiraga agahenge niyo Bosco ariko we akavuga ko ibyo yakorerwa byose nta kibazo kuko arabimenyereye.
Yagize ati:”Njye nateze umugongo nimuhondagure uko mushaka pe Gusa ibi muri gukora mu buryo bwo gushaka Views nicyo muvugaho Ni ubugome, Hejuru ya byose Twese Tuzava kuri Iyi si tubyiganiraho Niyo humura ibi uri gucamo bizashira kandi Imana Niyo izi byose niba koko Hari ibyo ntaguhaye umbabarire kandi nzineza ko uzabona ibyikubye nubasha gukomera ugaca muri ibi nk’umugabo”.
Yasoje agira ati ukwiriye ibirenze ibi Ntusanzwe uri imashini y’umuziki gusa umbabarire ni njye wakuzanye muri Uyu mwanda Gerageza wumve indirimbo wanditse yitwa Nzakomora Ijambo kurindi ubundi Usenge byose bigira iherezo”.
Ibi byagaragarije abantu benshi ko nubwo aba bombi batagikorana ibijyanye n’umuziki gusa ni inshuti za hafi kandi inshuti magara.
Ni hatari kbsa