Rutahizamu Mohammed Salah atsinze igitego biha ikipe ye ya Liverpool gutsinda umukino wa 2000 mu mateka ya ruhago y’abongereza mu mukino ikipe ya Liverpool itsinze Newcastle United ibitego 3-1 mw’ijoro ryo kuwa kane.
Jonjo Shelvey niwe wafunguye amazamu ku munota wa karindwi gusa kuri uyu wa Kane atsindira Newcastle United yari yasuye, ariko Diogo Jota yaje guhita yishyura iki gitego ku munota wa 23, maze biha Liverpool kuba ikipe anditse amateka yo gutsinda igitego mu mikino 32 yose yikurikiranya mu marushanwa yose.
Salah yaje guha ikipe ya Liverpool kuyobora umukino nyuma y’iminita ine gusa Jota atsinze, maze ahita anganya agahigo ko gutsinda igitego cyangwa gutanga umupira uvamo igitego mu mikino 15, maze anganya ako gahigo na rutahizamu wa Leicester City, Jamie Vardy we wabikoze mu mwaka w’imikino wa 2014-15, mbere yuko Trent Alexander-Arnold atsinda igitego cyakataraboneka mu gice cya kabiri kiza gushimangira itsinzi.
Ikipe ya Liverpool itsinze umukino wa 2000 mu mikino 4227, ihise irusha amanota atatu ikipe iri ku mwanya wa gatatu Chelsea, nyuma yo kunganya na Everton igitego 1-1, irushwa inota rimwe na Manchester City, maze ituma ikipe ya Newcastle United yisanga mu makipe atatu ashobora kumanuka mukindi cyiciro.
Jota yaje gukurirwamo umupira na nyezamu Martin Dubravka mwitangira ry’umukino, ariko kuza kubura myugariro Virgil Van Dick kubera ikibazo cya Corona Virus, bahise batsindwa igitego na Shelvey nyuma yo gutera umupira mu ruhande rw’ibumoso, umupira uruhukira muruncundura.
Jota yaje guhita yishyura icyi gitego nyuma yaho umupira waje umusanga Aho yarari nyuma yo gukurwaho neza n’umutwe. a Isaac Hayden maze umusanga mu rubuga rwa nyezamu maze awutera hejuru umupira wisanga muruncundura, mbere yuko Salah ahagurutsa Anfield yose nyuma yaho Dubravka yakuragamo umupira wa Sadio Mane.
Salah yagombaga kuba yatsinze ikindi gitego mbere yuko Igice cya mbere kirangira gusa umupira ntiwamukundira ujya hanze.
Dubravka yagarutse mu gice cya kabiri nanone akomereza aho yari yagarukiye maze akuramo umutwe wa Sadio Mane, maze Jacob Murphy nawe atera umupira hanze nyuma yaho amahirwe akomeye Newcastle United yari ibonye.
Shelvey nanone yaje gutera Kufura gusa inyura gato y’izamu rya Allison Becker, ariko Alexander-Arnold aha itsinzi Liverpool nyuma yo gutera ishoti Ari mu ruhande rw’ibumoso inyuma kure cyane maze Newcastle yisaga iyobowe ku bitego 3-1.
ICYO UYU MUKINO USIZE NIBYO IMIBARE YA OPTA ITANGAZA NYUMA YUYU MUKINO:
Newcastle United ntiratsinda umukino numwe muri Premier League kuri Anfield kuva muri Mata 1994, imaze imikino isaga 26 itahatsindira, Aho imikino myinshi Ari 29 imaze itaratsinda ikipe ya Manchester United, bikaba imikino n’inshuro nyinshi iyi kipe igiye ku kibuga cy’indi kipe igataha ntatsinzi ihakuye, ariko Bari kucyizere igihe Jonjo Shelvey yafunguraga amazamu ku munota wa karindwi gusa.
Bivuze ko Newcastle imaze imikino 26 yose muri Premier League idatsindira kuri Anfield, inganya imikino itanu maze ihatsindirwa imikino 21, bikaba urugendo rwa kabiri imaze idatsindira ku kibuga kindi kipe nyuma y’imikino 29 imaze itazi uko itsinzi isa kuri Old Trafford mu mateka y’iyi shampiyona, Aho yamaze iyi mikino 29 idatsinda hagati ya 1973 kugera muri 2012.
Salah amaze imikino 15 atsinda igitego cyangwa agatanga umupira uvamo igitego yikurikiranya muri Premier League, Aho anganyije ako gahigo na rutahizamu wa Leicester City, Jamie Vardy we wabikoze hagati ya Kanama n’ukuboza muri 2015.
Jota yatsindaga igitego cye cya cyenda muri Premier League uyu mwaka w’imikino, Aho yongeraga kugera ubwo yabikoraga mu mwaka w’imikino wa 2018-19 na 2020-21 naho yatsinze mo ibitego icyenda.
Cyari igitego cya 10, Alexander-Arnold yari atsindiye Liverpool muri Premier League, ibitego birindwi byose yabitsindiye hanze y’urubuga rwa nyezamu bikaba 70% Arusha abakinnyi Bose baba bamaze gutsinda ibitego 10 mu marushanwa yose bakinira Liverpool, Xabi Alonso wenyine niwe wagize gutsinda kukigereranyo cyo hejuru atsinda ibitego Ari hanze y’urubuga rwa nyezamu gisaga 79% nyuma yo gutsinda ibitego 11 hanze y’urubuga rwa nyezamu muri 14 byose.
NIKI GIKURIKIRAHO NYUMA YUYU MUKINO:
Liverpool izajya gusura ikipe ya Tottenham ku munsi wo ku cyumweru (Umukino mushobora gukurikirana hano LIVE), naho ikipe iri kugorwa cyane ya Newcastle ntabwo izaba yorohewe kuko izaba yakira ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona, Manchester City ku munsi umwe wo ku cyumweru.