in

Igitangaza k’Imana: nyuma yo kubyara abana 14 bose bagapfa umugore yibarutse .

Nyuma yo kubyara abana 14 bagahita bitaba Imana ,kuri umugore wo mu gihugu cy’Ubwongerezi witwa Gina Mcguinness yabyaye umwana w’umukobwa ufite 3.884 kg. Abaganga batangaje ko hatigeze hamenyekana impamvu yatumaga uyu mugore ibi bimubaho mu masuzuma yose yakorewe.

Amakuru avuga ko yabyaye uyu mwana nyuma yo kugerageza uburyo buzwi nka IVF (In vitro Fertilization) bukorwa hahuzwa intangangabo ndetse n’intangangore hanze y’umubiri w’umuntu muri laboratwari nyuma gutwita bigakomereza muri nyababyeyi.

Gina yagize ati: “Nari mbizi ko umunsi umwe tuzagira umwana. Ntabwo nigeze nshika intege.” Gina na Simon batangiye gushaka uko nabo babyara umwana guhera mu mwaka 2010. Uyu mugore yakomeje avuga ko iyo abwiye abantu inkuru ye batangara cyane ndetse bakavuga ko ibaremyemo icyizere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Liverpool 3-1 Newcastle: Liverpool itsinze Newcastle iturutse inyuma igumya gushyira igitutu kuri Man City

ShaddyBoo yashyize ibibero bye hanze ,yibazwaho byinshi(ifoto)