in

Lionel Messi ari guhangana n’igi

Lionel Messi uri mu minsi idakeneye umusakuriza, ari mu rugamba rukomeye rwo gukuraho agahigo gafitwe n’igi mu gukundwa n’abantu benshi kuri Instagram.

Mu cyumweru gishize ni bwo Lionel Messi na Argentina begukanye igikombe cy’Isi cyari kibaye icya gatatu cya Argentina, kikaba icya mbere kuri uyu mukinnyi w’imyaka 35 n’amavuko. 

Nyuma y’ibi byishimo bitagira ingano, Lionel Messi yashyize ifoto ye kuri Instagram ateruye igikombe kiruta ibindi ku Isi, ifoto yahise itangira gukurikirwa n’abantu benshi isegonda ku isegonda.

Mu mateka ya Instagram ifoto y’igi yashyizweho na Kylie Jenner niyo ifite abakunzi benshi bagera kuri miliyoni 56, bivuze ko mu mafoto yose ashyirwaho nta foto irarenza kano gahigo.

Abafana batagira umubare ba Lionel Messi hari barakanze ku kamenyetso ko gukunda iyi foto (Like) bari gukuraho utumenyetso twabo kugira ngo ifoto ya Lionel Messi ateruye igikombe cy’Isi izabe iya mbere mu mateka ya Instagram, dore ko igeze kuri miliyoni 54 zayikunze bivuze ko ari ikibazo cy’igihe gusa ishobora kwesa agahigo.

Kuri uyu wa mbere Lionel Messi yabaye umuntu wa kabiri wujuje abantu miliyoni 400 bamukurikira kuri Instagram nyuma ya Cristiano Ronaldo wa mbere ku Isi ukurikirwa n’abantu bangana na Miliyoni 518.

Ubusanzwe Messi agahigo yari yaragize gakomeye kuri Instagram, ni ifoto yashyizeho ubwo yerekezaga muri PSG avuye muri FC Barcelona, iyi foto ikaba yaragize abakunzi basaga miliyoni 20.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru meza ku byiciro by’ibiribwa ku masoko mu gihe iminsi mikuru yegereje

Umukinnyi wa Argentine nyuma yo gutwara igikombe cy’isi, yahise atangira gusaba abakobwa kuri Instagram ngo baryamane