Rutahizamu w’ikipe ya PSG ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, Kylian Mbappe yatangajeko adateganya na busa kuba yava mu ikipe ya PSG mu minsi ya vuba.
Kylian Mbappe ufatwa nk’umukinnyi wa mbere uhenze ku isi mu ikigi gihe akaba akunze kuvugwa ko yifuzwa n’amakipe akomeye yo ku mugabane w’uburyai arimo Real Madrid ndetse n’ikipe ya Liverpool, gusa ngo uyu musore nta gahunda yiteguye gukinira PSG byibuze undi mwaka umwe mbere yo gutekereza kuba yayivamo.
“Ndacyahari, Umwaka utaha ikipe (PSG) izaba yujuje imyaka 50, ni umwaka wihariye kuriyo, ndetse no kubafana bayo, nanjye nzaba mpari ngerageze gutwara ibikombe byose bishoboka muri iyi kipe ” aya ni amagambo ya Mbappe yatangaje ejobundi ubwo PSG yari yahuye na ikipe ya Celtic mu mukino wa gicuti.
Hagati aho Neymar nawe bikaba biteganyijwe ko umwaka utaha azaba agikina muri PSG nubwo ikipe ya Fc Barcelone ikomeje kugaragaza ko imwifuza.