in ,

Ku ncuro ya mbere Trump akigera ku buyobozi atangiye gukora amahano

 Image result for trump mistake

Nk’uko CNN yagize iti “in first test, Trump makes big mistake”,S.E. Cupp ,inararibonye muri Politiki ya USA akaba n’umwanditsi w’uru rubuga aravuga ko kuba Trump atinyutse gushyira mu myanya y’ubuyobozi bukuru  inshuti ze magara nari ikimenyetso cyo gutsindwa kwe kwa mbere ndetse agatsindwa adakinnye.

Ngo Kuba uyu mugabo w’imyaka 70 ashyize ku buyobozi Reince Priebusna Steve Bannon ni  iki ni ikimenyetso cy’uko Trump yahoranye urwicyekwe no kutiyizera,ibi kandi akoze abenshi ngo babibonye nk’igihembo ahaye inkingi za mwamba zamufashije kugera ku buyobozi,ndetse no kwerekana ko nta na hamwe ateze azakandagira adaherekejwe n’izi nshuti z’akadasohoka abenshi banenga.

Cupp avuga ko iki ari itara acanye ryerekana ko aba Republicans bagiye kugira ijambo ndetse abagafatanya urunana nyamara ijambo rye ryo gushimira abamutoye ryaravugaga ko azakorera ibyiza abatuye USA bose .

Image result for trump mistake

 

Donald Trump yashyize inkoramutima ze mu myanya y’ubuyobozi, aho yagize Reince Priebus Umunyamabanga Mukuru mu biro by’Umukuru w’igihugu, mu gihe Stephen Bannon we yamugize umujyanama we wihariye.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Donald Trump yagize ati “Ntewe ishema no gukomezanya n’ikipe ikomeye nari mfite tugakomeza no kuyobora igihugu. Steve na Reince ni abayobozi bo babishoboye, twakoranye neza mu rugamba rwatugejeje ku ntsinzi y’amateka. Ubu rero nzaba mbafite bombi mu ngoro y’umukuru w’igihugu, dufatanye gutuma Amerika irushaho kuba igihangange.”

Image result for trump mistake

Reince Priebus wagizwe Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi ya Trump, yari asanzwe ari umuyobozi w’Ishyaka ry’aba-republicains, , akaba yari anafitanye ubucuti bwihariye na Paul Ryan, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko.

Stephen Bannon yari asanzwe ari Umuyobozi w’Urubuga rwa Internet, Breitbart News, ruba ruriho ibitekerezo by’Aba-republicains, akaba ari we ugiye kuba Umujyanama wihariye wa Perezida Donald Trump.

Stephen Bannon, ni na we wari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump.

Priebus ni we uzaba ashinzwe ingengabihe ya Perezida Donald Trump, kuko Umuyobozi ushinzwe gukora gahunda y’ibikorwa by’umukuru w’igihugu, akaba ari na we ushinzwe kugenzura abashaka kubonana na we.

CNN dukesha iyi nkuru itangaza ko mu iyimikwa ry’abo bagabo bombi ritavuzweho rumwe, aho bamwe nka Jonathan Greenblatt, Umuyobozi w’urugaga rushinzwe kurwanya isebanya, yavuze ko badashyigikiye ishyirwa mu mwanya rya Bannon kuko ari mu batibona na gato mu ndangagaciro z’Abanyamerika.

Stephen Bannon, wari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump yagizwe umujyanama wihariye

Reince Priebus wagizwe Umunyamabanga Mukuru mu biro by’Umukuru w’igihugu

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere hano umunyamideli wagereranyije umubiri we muri Bikini  n’uwa Beyonce abantu bagakura ingofero 

Amashusho ya Miss Tanzania 2006 ari kumwe n’umusore mu buriri bumva uburyohe bw’urukundo yateje impagarara kuri internet (VIDEO)