in

Ku myaka ye 56 aracyari isugi, ibintu bikomeje gutangaza abantu

Uwitonze Alivera ufite imyaka 56, avuga ko arinze angana gutyo akiri isugi kandi ko nta musore wigeze uza kumurambagiza mu gihe yari akiri n’umukobwa.

Uwitonze Alivera, ufite ubumuga avuga ko yibana mu nzu ye wenyine aho yikorera imirimo igiye itandukanye aho yibanda ku buhinzi. Avuga ko hari umugabo wigeze kumusaba ko babana ariko ngo bakabana mu nzu ya Alivera, gusa ariko Alivera we yarabyanze.

Alivera akomeza avuga ko hari umusore wamusabye ibihumbi magana abiri by’amanyarwanda (200,000 Rwf) ngo amurongore, gusa ariko Alivera ntago yigeza abona uwo murengera w’ayo mafaranga yasabwaga n’uwo musore.

Gusa ariko nubwo Alivera atabonye ayo mafaranga, avuga ko ubungubu anayabonye yahita ayaha uwo musore maze akaza bakibanira. Alivera yari afite inyota yo kubona umugabo gusa ariko ngo biri kugenda bigabanyuka kubera imyaka.

Alivera avuga ko akiri mu myaka yo hasi yagiraga uburibwe bw’umubiri aho yifuzaga umugabo ariko ngo ntago yigeza amubona, ibintu byagiye bihinduka aho amariye kugera mu myaka yigiye hejuru, aho avuga ko uburibwe bw’umubiri bwagabanutse dore ko n’imihango yahagaze.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu byakomeye kubera umukino wejo

Miss Nimwiza Meghan yasomye amakuru kuri Televiziyo y’U Rwanda (video)