1.Inama ya mbere ni uko mbere yo gutangira gutereta ugomba kubanza ukareba inkingi ya mwamba y’ubuzima bwawe, ukareba icyo bushingiyeho bikagufasha kwiha intego nyamukuru ugomba kugeraho mu buzima bwawe.
Izo ntego nizo ziguha icyerekezo ujyamo no kugira ubwenge, ugatangira kwiyumvisha umukunzi wazagufasha kugera kuri izo ntego. Bimwe mubyo agomba kuba yujuje, bityo wazamubona ukamenya ko ariwe wa nyawe.
Ushobora gutereta umukobwa, mu gihe urukundo rwanyu rukiri rushya, akagufata neza, akakubaha, hashira igihe agatangira kujya akubwira nabi agutuka akubabariza umutima, nyamara wowe ukabyihanganira ugira ngo wenda ni akazi kenshi kabimutera cyangwa se ibibazo ari kunyuramo muri iyo minsi, kandi we ari uburyo bwo kukwereka ko atakigukeneye.
Kuko uzi icyo ushaka, ukaba uzi n’impamvu uri mu rukundo, umuntu nk’uwo uzahite umureka. Iyo ugitangira gutereta umukobwa, ugomba kumwiga wese ukamumenya, ukamenya niba mufite icyerecyezo kimwe n’icyo mugamije ari kimwe, kandi ukirinda kumwimariramo ngo umuhe umutima wawe wose utabanje kumumenya byimazeyo.
2. Burya iyo utarabona umukunzi wukuri uba ukeka ko nta rukundo ugira cyangwa se rimwe na rimwe ugakeka ko nta mahirwe ugira mu rukundo. Ibyo ntago ari ukuri ahubwo biba ari ukukwereka ko ubuzima ubamo butagukundiye guhura n’imipango yawe.
Ibi kandi ntibishatse kuvuga ko imipango yawe ari iya nta kigenda cyangwa se ko ntayo ugira, ahubwo birasaba ngo ugire ubwenge bwo kubasha kureba aho amaso atabona. Niba ubonye umukobwa mwiza cyane ku mubiri, ntukihutire kumusaba urukundo utaramenya niba ari mwiza ku mutima, kandi ko ahuye n’ibyifuzo byawe.
Mu guhitamo ibyifuzo byawe ntukagendere kuby’umuryango wawe cyangwa se kubyo wumva abantu bose bashyira imbere. Uzagendere kubyawe bwite, kuko nibyo bizagufasha gutereta umuntu akakubera umukunzi w’ukuri mu gashinga urugo rukomeye