in

Korera umukunzi wawe ibi ubundi ushake inkwano umushyire amago

Buri gihe umusore ni we uba ugomba gufata iya mbere akajya gutereta mpaka yemeje umukobwa mu magana y’abahungu baba bamwirukaho ndetse ukaba wanamugeza ku rwego rw’uko mwabana.

Hano hari  uburyo wakoresha ukaguma mu mutwe wa cher wawe ku buryo aba yumva ko ari wowe gusa Imana yaremye.

1. Shaka uburyo bwo gutuma aseka anamwenyura. Gutuma umukobwa aseka biguturutseho bituma ahora agutekerezaho.

 

2. Muhe impano mu gihe atabitekerezaga; ntugahore utegereza ko isabukuru ye igera. Wanamutungura mu minsi isanzwe ukamuha impano, kandi impano yose ntibivuze ko igomba kuguhenda.

 

3. Wowe ubwawe garagaza urukundo (Be Romantic). Muhamagare utuzina twiza kandi turyoshye. Iga kumugaragariza urukundo no mu marenga, umubwire amagambo meza. Abakobwa barabikunda ariko ntibakunda cyane ibikabyo.

 

4. Niba yakoresheje umusatsi, inzara, yambaye imyenda myiza, yisize MakeUp n’ibindi, bimenye umubwire uko ubibona kuko akenshi ni wowe aba abikoreye. Ushobora kwibaza ngo gute? Iyo mufitanye gahunda agerageza kwikoraho cyane kugira ngo aho mujya ntagusebye cyangwa yabikora mutari kumwe akakwereka uko bimeze. Kwiyitaho kwe, aba yumva atari kubyikorera ahubwo aba ari wowe akoreye mu bundi buryo.

 

5. Mwumve! Iki nicyo gikunda gutsinda abasore benshi. Kumva ko ari umugabo umukobwa atagomba kuvuga ni byo bisenya urukundo akenshi. Kandi abakobwa bakunda abahungu babatega amatwi iyo bavuga kuko hari ubwo usanga ari wowe wenyine yisanzuraho abwira byose. Iyo utamwumvise rero bimuca intege akumva ntaho muri kugana. Umusore umwumva ntiyamureka bibaho.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yasekeje abantu kubera ibyo yakoreye muri gari ya moshi(Video)

Dore bimwe mu by’ingenzi ugomba kumenya mbere y’uko utangira gutereta ndetse no gukundana.