in

KNC yashinyaguriye APR FC izakina n’ikipe y’ubukombe muri Afurika ayizeze ibisa nko guhekenya amagufwa

KNC yashinyaguriye APR FC izakina n’ikipe y’ubukombe muri Afurika ayizeze ibisa nko guhekenya amagufwa

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC yashinyaguriye ikipe ya APR FC ubwo yamaraga kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wa gishuti.

Uyu muyobozi nyuma y’umukino wabaye ku munsi wejo hashize, yatangaje ko ikipe ya Pyramid FC izakina na APR FC itazakinisha abakinnyi b’ibivejuru ahubwo ari abakinnyi nk’abandi nabo bashobora kubona intsinzi.

Yakomeje avuga ko abatoza ba APR FC bagomba kureba abakinnyi bari muri iyi kipe bakomeye bakabigaho neza ari naho ngo bazapimira ubushobozi bwabo mu gutoza mu gihe bazaba bakoze ibishoboka byose bakagira icyo bafasha iyi kipe.

Uyu mukino APR FC ifitanye na Pyramid FC uzaba tariki 16 Nzeri 2023, ni kuri uyu wa gatandatu. Pyramid FC irimo kwitegura kuza hano mu Rwanda nyuma y’iminsi imaze irimo kwitegurira iyi mikino ku mugabane w’iburayi.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

NESA yatangaje igihe abanyeshuri bo muri S1 na S4 bazatangira ishuri bitandukanye nk’uko byakorwaga mu myaka yashize

Wamuyobozi wasomye umukinnyi yafashe ikimezo cya kigabo nubwo kitemerankwaho na bose