in

KNC wahize gushyira iherezo ku nzozi za Police FC, imvugo yabaye ingiro

Igitego kimwe rukumbi cya Muderi Akbar cyafashije Gasogi United gutsinda Police FC, mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Mbere yuko uyu mukino utangira, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yari yahize gushyira iherezo ku nzozi za Police FC.

Mu kiganiro kuri Radio /TV 1, KNC yagize ati “Uyu munsi baravuga [Police FC] ngo umwaka wacu w’imikino uzashyirwaho iherezo dutwaye Igikombe cy’Amahoro. Ndashaka ko bivaho burundu ikemera ko yagize umwaka mubi w’imikino. Icyerekezo cy’uyu munsi kiraza kwerekana ko nta mpamvu yo kwirirwa umuntu yirushya atwika ubwonko bwe.”

“Ntabwo wasiba nk’ikipe nkuru, ariko wagenda ukaba utegura iby’umwaka utaha. Mu ngengo y’imari wasanga bibaza ko bategura kuzasohoka umwaka utaha, ntabwo bizakunda. Urwo rungabangabo ndarubakuramo.”

Birangiye Gasogi United igiye kubigeraho kuko yabonye insinzi, Umukino wo kwishyura wa Gasogi United vs Police FC ukazaba tariki 24 Mata 2024, izakomeza ikazagera ku mukino wa nyuma ikisobanura hagati ya Rayon Sports na Bugesera FC.

Mu wundi mukino, Rayon Sports izacakirana na Bugesera ku wa Gatatu, kuri Kigali Pelé Stadium.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakipe yo mu bihugu 11 niyo azarikina gusa! CAF yakuyeho irushanwa rya Comfederation Cup irisimbuza irindi rirenze na CAF Champions League

Umunyamakuru Murungi Saben yakoze igikorwa cy’indashyikirwa nyuma yo kuzuza abamukurikira ku muyoboro wa YouTube barenga miliyoni