in

Kimwe n’abandi,umuhanzi Nkubi yateguje EP igaruka ku buzima bwe

Uwitonze Jean De Dieu uri kwamamara mu muzika nyarwanda mu mazina ya Nkubi yateguje abakunzi be EP iriho indirimbo esheshatu zigaruka ku buzima bwe.

Umuhanzi Nkubi uherutse gusohora indirimbo nshya yise “lifeline” ugenekereje mu kinyarwanda ni nko kuvuga umurongo w’ubuzima, yavuze ko iyo ndirimbo iteguza EP yise”i Rose” izaba ivuga ku buzima bwe by’umwihariko ibyamubayeho anavuga ko iyo ndirimbo iteguza EP ye.

Umuhanzi Nkubi arateguza abakunzi be EP yose “i Rose”.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na YegoB yavuze ko EP ye yise “i Rose” izaba iriho indirimbo esheshatu zikoze mu buryo bw’amajwi harimo ebyiri zikoze mu buryo bw’amashusho.

Ati:”EP yanjye nise “i Rose” igiye gusohora ejo bundi kuwa 22 Gashyantare izaba iriho indirimbo esheshatu zose zigaruka ku buzima bwanjye,kuri iyo EP hariho indirimbo esheshatu zikozwe mu buryo bw’amajwi gusa n’ebyiri zo zikozwe mu buryo bw’amashusho”.

Umunyamakuru amubajije niba izina “Iroze” yitiriye EP ye haraho rihuriye no gufungwa(imyenda y’abagororwa) cyangwe se ibara ry’iroze rikunzwe kwifashishwa n’abakundana yirinze kubivugaho icyakora avuga rifite aho rihuriye nibyamubabaje mu buzima bwe ndetse no ku buzima abantu bagenda bacamo avuga ko butangaje cyane.

Nkubi nabwo ati:”ubundi EP yanjye igaruka kurinjye kubyambayeho nkuko nabibabwiye ariko nanone igaruka ku buzima abantu bagenda bacamo kurinjye mbona ubuzima bwo muri iyi minsi butangaje cyane”.

Iyo EP umuhanzi Nkubi yitegura gusohora yakozwe n’aba Producer batandukanye harimo; Nexus pro Tyrabeast,Dieu Merci,Soundliser na Abnormalisdope wo muri Leta zunze ubumwe za America.

Uyu muhanzi mukunze kuganira akakubwira ko adatuye ku isi ko abarizwa ku mubumbe wa Pluto bitewe n’ubuhanga akorana umuziki we yasoje asaba abakunzi be kumukurikira ku mbuga nkoranyamba ze zose yitwa “Nkubi”.

Kanda hano urebe indirimbo nshya “Lifeline” ya Nkubi iteguza EP ye nshya yise “i Rose”.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biravugwa ko Kiyovu Sports nta muyobozi igifite kugeza ubu ndetse n’umutoza yinangiye

Kiyovu sports idafite umutoza n’umuyobozi yisamye yasandaye.