in

Kiyovu sports idafite umutoza n’umuyobozi yisamye yasandaye.

uyu munsi ku wa 23 mutarama 2024 kw’isaha ya 3h00′ nibwo umukino wahuza Kiyovu sports na Gorilla FC watangira kuri sitade ya Kigali Pele stadium.

uyu mukino watangiye nta mutoza mukuru wa Kiyovu sports uri kucyibuga ndetse n’umuyobozi w’ikipe ntawuhari bivungwa ko yeguye.

ni umukino watangiye ikipe ya Kiyovu sports ikoresha imbaraga nyinshi byaje no kuyihira ku munota wa 43′ w’umukino ikaza kubona igitego gitsinzwe na Sharif Bayo Igice cyambere kikarangira ikipe ya Kiyovu sports iyoboye umukino n’igitego cyimwe.

Nyuma yo kuva mu kararuko ikipe ya Kiyovu sports yakomeje kwataka ishakisha ibindi bitego maze ku munota wa 47′ Fred Muhozi atsindira iyi kipe igitego cya Kabiri, Sharif Bayo wari wayitsindiye igitego cyambere yaje gutsinda ikindi gitego ku munota wa 87′ ikipe ya Kiyovu sports itangira kugira icyizere cyo gukomeza muri 1/4.

ibi ariko ntibyari bihagije kuko ikipe ya Gorilla FC yari yabonye igitego cyimwe ku munota wa 81′ w’umukino cyasangaga ibitego 2 , Gorilla FC yari yaratsinze Kiyovu sports mu mukino ubanza byaje gutuma ikipe ya Gorilla FC ikomeza bajyendeye kugitego cyohanze kuko amakipe yombi yose yanganyaga igiteranyo kibitego bitatu kuri bitatu.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kimwe n’abandi,umuhanzi Nkubi yateguje EP igaruka ku buzima bwe

Njyewe sindongora abagore, ndongora abakobwa bakiri bato, b’amasugi : Umupasiteri w’imyaka 68 yatawe muriyombi azira kurongora umwana utujuje imyaka.