in ,

Kimenyi Yves na Muyango bagiye kwibaruka imfura yabo

Amakuru avuga ko umunyezamu w’ikipe y’igihugu Kimenyi Yves na Miss Photogenic 2019,Muyango Claudine biteguye kwibaruka imfura yabo mu minsi iri imbere mike cyane.

Amakuru ahari YEGOB yamenyeye ku nshuti ya hafi y’aba bombi ni uko yaduhamirije ko Muyango Claudine atwite inda nkuru yitegura kwibaruka umwana we w’imfura.

Ati “Muyango rwose aratwite ndetse n’inda ye ubu imaze kuba nkuru, maze iminsi mbizi.”

Muyango Claudine na Kimenyi Yves bamaze imyaka isaga ibiri bakundana, ndetse babihamije tariki 28 Gashyantare 2021, ubwo uyu musore yateraga ivi akamwambika impeta amusaba ko bazabana.

Muri Kanama 2019 nibwo Kimenyi yahishuye ko ari mu rukundo n’umukunzi mushya yasimbuje Didy d’or.

Kimenyi yabwiye itangazamakuru icyo gihe ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Muyango.

 

 

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mugabo, menya ibintu bitangaje wakora niba ushaka gushimisha umukunzi wawe.

Rwanda:Umusore n’inkumi biyahuriye rimwe barapfa||icyabibateye kiratangaje cyane.