in

Rwanda:Umusore n’inkumi biyahuriye rimwe barapfa||icyabibateye kiratangaje cyane.

Mu karere ka Ngororero haravugwa inkuru y’umusore n’inkumi bakundanaga bagahitamo kwiyahurira muri Nyabarongo bombi bahita bitaba Imana.

Mbitsemunda Jean Baptiste w’imyaka 25 y’amavuko na Mukarukundo Sandrine w’imyaka 20, imirambo yabo yasanzwe mu mugezi wa Nyabarongo bazirikanye amaboko kuya 14 Kamena 2021 nk’uko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

Amakuru avuga ko aba bombi bahuriye mu Karere ka Rubavu bakora akazi ko mu rugo, barakundana karahava baza no kuryamana birangira umusore ateye inda Sandrine. Mu guterwa inda, umukobwa yaje gutaha iwabo mu murenge wa Ndaro ariko ageze iwabo ntibabyakira neza na gato.

Mbitsemunda Jean Baptiste na Mukarukundo Sandrine, babonye bibayobeye kandi bakundana bafata umwanzuro wo kwiyahura bose ntihagire usigara ku isi. Umusore yafashe umushumi w’urukweto hanyuma bahuza amaboko barayazirika bahita bijugunya muri Nyabarongo bapfa batyo. Inkuru ikomeza ishimangira ko RIB yohereje imirambo y’aba bombi muri Laboratoire mu gukorerwa isuzuma.

 

Imana ibahe iruhuko ridashira!!!

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kimenyi Yves na Muyango bagiye kwibaruka imfura yabo

Umunyarwenya Anne Kansiime yambitswe impeta n’umukunzi we