in

Mugabo, menya ibintu bitangaje wakora niba ushaka gushimisha umukunzi wawe.

Kugira ngo umubano w’umugabo/umusore n’umugore/umukobwa ukomere ugomba gukora ibi bintu kugira ngo umugore ahore yishimye.

1.Mutege amatwi

Umugore wese akunda kumvwa no kwerekwa ko ibyo avuga bihabwa agaciro, mu gihe uzamuha umwanya ukamwumva bizafasha umubano wanyu gukomera ndetse anagire ibyishimo byuzuye muri we.

2.Mwereke ko umwitayeho

Igitsinagore gikunda kwitabwaho cyane niba koko mukundana uzirinde kumwereka ko utamwitayeho ahubwo umunsi ku wundi ujye umuba hafi. mu buzima uzaba umuremyemo icyizere ndetse no kumva ko nta wundi mukobwa/mugore ubayeho neza nka we kubera kumuhata umunezero.

3.Reka kumwicira gahunda

Mu gihe bibaye ngombwa ko hari icyo umusezeranya reka kugaragara nk’umubeshyi mu maso ye ahubwo ba indakemwa kandi abone ko uri umugabo w’ikirenga. Ibi bizamunezeza.

4.Buri munsi mwibutse ko ari mwiza

Mugabo/musore Burya kubwira umukunzi wawe ko ari mwiza bizabafasha mwembi mu mubano wanyu, bizatuma yiyumva nk’umugore w’ikirenga kandi ahorane ibyishimo. Ibi bizatuma umubano wanyu uramba ndetse muhorane ibyishimo.

5.Mube hafi igihe cyose

Buriya abagore bakunda umuntu ubereka ko abari iruhande mu bihe by’umunezero cyangwa by’umubabaro. wowe mugabo/musore Igihe uzabaho umukorera ibi bintu umukunzi azahora akwirahira kandi abeho yishimye kubera uburyo umwitaho.

6.Emera kumva inama ze

Kumva inama z’umugore/umukobwa biba byiza kandi bikamwubaka, bituma yishima mu buzima agahorana umunezero udasanzwe.

7.Ntuzigere umufata uko wishakiye

Gufata umugore/umukobwa uko wishakiye uzashiduka abandi bagabo baramutwaye kera, gusa n’umwitaho ukamuba hafi umunsi ku wundi bizatuma yishima kandi yiyumve nk’ufite umukunzi koko.

8.Ntuzigere umuca inyuma

Guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana ni kimwe mu bintu bituma akuzinukwa ndetse bikaba byatuma umunzero we ukama.

9.Mubwire buri munsi ko umukunda.

Kwibutsa umugore/umukobwa ko umukunda ni kimwe mu bituma yishima akumva ko koko afite uhamye kandi umwitayeho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibi ni bimwe mu bintu umugabo wese adakunda ku mugore we.

Kimenyi Yves na Muyango bagiye kwibaruka imfura yabo