in

Kigali:wa musore watekeraga imitwe abashaka gukina filime akabarya amafaranga byose abishyize hanze

Mu minsi ishize nibwo umusore witwa Kaganga umenyerewe mu bijyanye n’amafilime yagaragaye mu binyamakuru ashinjwa kurya amafaranga y’abantu harimo n’abakobwa yabeshyaga ko azabashyira muri filime ze,kuri ubu yemeye icyaha yakoze anasaba imbabazi.

Uyu Kaganga aganira na Kigali 250 TV yavuze ko yatewe mu rugo rwe mu minsi ishize asabwa kwishyura amafaranga arenga ibihumbi 180 ,ndetse akavuga ko byamuteye ikimwaro ariko avuga ko yatumije itangazamakuru ngo asabe imbabazi, Abanyarwandakazi yahemukiye muri rusange.Yavuze ko ibyo yakoze byo guteka imitwe ari uburyo bw’amaramuko yashakaga ,ndetse ahamya ko ari ibintu byeze cyane muri iki gihe muri cinema nyarwanda aho abakobwa cyangwa abagore bashobora gusabwa kwishyura amafaranga, cyangwa bagatanga ruswa y’igitsina kugirango bahabwe umwanya muri filime.

Kaganga akaba yasabye imbabazi ndetse ko yiteguye kwishyura amafaranga y’abandi yariye avuga ko na filime itari iye ahubwo ari iya shebuja ,agiye kumubwira bakishyura abo bahemukiye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bintu byakwereka umugore mwiza utagombye kureba ku bwiza bw’inyuma gusa.

Inkuru ibabaje kuri wa mugore uherutse kwibaruka abana icyenda icyarimwe.