in

Bimwe mu bintu byakwereka umugore mwiza utagombye kureba ku bwiza bw’inyuma gusa.

Happy Black Couple

Burya kuba umugore afite uburanga inyuma ntibivuze ko aba ariwe witwara neza mu buriri cyangwa ngo ashimishe umugabo we mu buriri. Umugabo n’umugore iyo bageze mu buriri, mu gikorwa cy’akabariro, mbere na mbere umwe aba agomba gusangira na mugenzi we mu byishimo.

1.Umugore wirekura: N’ubwo waba ufite ikibuno kiza gute, nubwo waba uri nyampinga w’Isi, ufite ubwiza budasanzwe ariko uri injiji mu gufata neza umugabo ntabwo wahirwa n’urugo, umugore mwiza mu buriri ni wa wundi wirekura ku mugabo we, akamuha ibyo ashaka kandi neza, muri pozisiyo ibanogoye. Hari abadamu b’abanebwe, ugera mu buriri akagarama, akumva ko ibisigaye ari umugabo ugomba kwirwariza.

2.Umugore uzi inshingano ze: Umugore mwiza mu buriri ni wa wundi umenya inshingano ze, agomba kumenya ko uwo bagiye kubonana ari umugabo we, akamwubaha, akamutetesha. Benshi bibwira ko kunezezanya bitangirira mu buriri, oya, biba byatangiye kare, niyo mpamvu umugore mwiza atangira gushotora umugabo bakiri muri salo amubwira ibimugwa ku mutima, bakaza kugera mu buriri umwe yiyumvamo undi.

3.Umugore uzi gutegura umugabo: Nk’uko twabikomojeho haruguru, umugore mwiza uzamubwirwa n’uburyo uzasanga yakwiteguye, haba ku meza, ku buriri busa neza kandi bunafite isuku, akakwegera akagukorakora, akagusiga umubiri we n’ubwo yaba atabyibushye cyangwa ngo agire ikibuno kinini, akagukorakora kuva ku musatsi kugera ku kirenge, uwo ni we mugore mwiza mu buriri.

4.Umugore utinyuka: Umugore utinyuka umugabo we, amufasha kumubwira aho yumva haryoshye, aho yumva yamushimira, iyo utinyuka umugabo ukamubwira ibyiyumviro byawe na we biramufasha akakugeza ku ndunduro y’ibyishimo wifuzaga.

5.Umugore wiyungura ubumenyi: Umugore mwiza ni wa wundi uhora ashaka kwiyungura mu bumenyi, kuri iyi ngingo aba agomba gushaka izindi nyigisho zamufasha kunezeza uwo bashakanye kurushaho, aba atandukanye na wa wundi uba azi ko hari ikibura, akicecekera agira ati ‘azajye abirya uko biri’

6.Umugore unyurwa: Niba uyu munsi mukoze imibonano ntagere ku byifuzo bye, arakubwira mwese mukamenya aho byapfiriye ejo mukahakosora, uyu niwe mugore mwiza, uyu ntabwo azaguca inyuma ngo age gushaka abamugeza aho yifuza ngo abe yanakuzanira kabutindi ya SIDA kandi mufatanyije mwahagera.

7.Umugore waciye imyeyo: Mu muco wa Kinyarwanda, ‘Guca imyeyo’ cyangwa ‘Gukuna’, ni ibintu abagabo benshi bagenderaho bakemeza ko umugore ari mwiza mu buriri, ni umuco wa kera ariko n’ubu urakora, ugaragaza ko umugore yahawe uburere na ba nyirasenge cyangwa nyina n’abandi bamureze, hari ababyitarutsa ko ari iby’aba kera ariko ntabwo wabikura mu mitwe y’abagabo.

8.Umugore ubanza Imana: Umugore uzi Imana, azi ubwenge, azi gushimisha umugabo, ntabwo yirata ubwiza n’ibyo mutunze, ahubwo akubaha nk’umugabo mu buriri akakugenera ibyishimo wifuza, ntabwo azaba ameze nka ba bandi bataha basingiza icupa (inzoga) bakirengagiza inshingano zabo nk’abagore. Bene uyu mugore uzi Imana ni na wa wundi utaguca inyuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Munyakazi Sadate yasubije mu buryo busekeje uwamubwiye ngo 《ajye kubwira inka i Nyabugogo》.

Kigali:wa musore watekeraga imitwe abashaka gukina filime akabarya amafaranga byose abishyize hanze