in

Inkuru ibabaje kuri wa mugore uherutse kwibaruka abana icyenda icyarimwe.

Inzobere mu bijyanye no gutwita abarenze umwe, Prof Asma Khalil, yavuze ko abana baheruka kwibarukwa n’umubyeyi wo muri Mali, bashobora kuzagira ubumuga burimo kutabona cyangwa kutumva.

Prof Asma Khalil usanzwe ari n’umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya George y’i Londres mu Bwongereza, yabwiye BBC ko abo bana bavutse ku mugore w’imyaka 25 batari bagejeje igihe, bityo ko ubuzima bwabo bushobora kugira ibibazo bitandukanye.

Yagize ati “Tuzi ko bamwe mu bana bavuka batagejeje igihe batabaho kandi bapfa mu byumweru bike bamaze kuvuka. Abo babayeho bashobora kugira ubumuga, kutabona cyangwa kutumva.”

Umuyobozi w’ivuriro abo bana bavukiyemo, Prof Youssef Allaoui, yabwiye AFP ko uburyo abo bana bavutse ”bwihariye kandi budakunze kubaho”.

Halima Cissé yabyariye abana be icyenda muri Maroc mu Cyumweru gishize, nyuma yo kuhoherezwa avuye i Bamako mu gihugu cye.

Yaje bikekwa ko azabyara barindwi ariko birangira babaye icyenda, gusa bavukira ibyumweru 30 gusa nabwo habayeho ukubyongera kw’abaganga kuko ngo yashoboraga kubabyarira ibyumweru 25.

Ibyo byatumye hafatwa icyemezo cyo kubashyira mu cyuma bakazamaramo amezi abiri cyangwa atatu.

MSN ivuga ko abo bana barimo abakobwa batanu n’abahungu bane, baravutse bapima hagati ya garama 500 n’ikilo kimwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali:wa musore watekeraga imitwe abashaka gukina filime akabarya amafaranga byose abishyize hanze

Bitunguranye Papa Cyangwe yihakanye Mama Cyangwe wamusomeye imbere ya camera||Noneho ariyahura