in

Kigali: Urujijo ku mwana w’umunyeshuri bivugwa ko yakubiswe akagwa igihumure

Urujijo ku mwana w’umunyeshuri bivugwa ko yakubiswe akagwa igihumure.

Mu kigo cy’amashuri cya College de Butamwa haravugwa inkuru iteye urujijo y’umwana urwariye iwabo aho bivugwa ko yakubiswe.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, umunyamakuru Ramesh Nkusi yatangaje ko uyu mwana yakubiswe bikomeye nk’uko yabibwiwe na bamwe mu babyeyi.

Yagize ati: “Amakuru nahawe n’abamwe mu babyeyi barerera mu kigo cya college de Butamwa ko hari umwana witwa Irafasha Dorcas w’imyaka 15, wiga mu mwaka 1, waraye akubiswe bikomeye bahamagaza umubyeyi mwijoro Saa 20:46 ngo amutahane.”

Nyuma yo gutangaza ibi, Akarere ka Nyarugenge iki kigo kibarizwamo wanyomoje ayo makuru, aho bavuze ko uyu mwana yakoze amakosa bamubwira ko bagiye guhamagara ababyeyi be agahita amera nk’uguye igihumure.

Ati:”Uyu mwana mu ishuri yigamo amakayi y’abanyeshuri yaraciwe, hashakwa uwabikoze biza kugaragara ko byakozwe n’uyu munyeshuri. Ushinzwe imyitwarire amubwiye ko bagiye kubimenyesha inzego z’Ubuyobozi n’izi kigo, umwana yikubise hasi nk’uguye igihumure ajyanwa kwa muganga. Ntiyakubiswe.”

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

I wabo ifaranga rirajejeta: Amafoto y’imodoka z’akataraboneka zo mu rugo kwa Miss Muyango na Kimenyi Yves

Ushinzwe umutekano we yakijijwe n’amaguru! Umusore yishwe urw’agashinyaguro n’abagizi ba nabi banashatse kwica ushinzwe umutekano agakizwa n’amaguru